Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Amagare: Ndayisenga na Uwizeye bakiriwe neza mu Bufaransa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-04-2018 saa 08:46:13
Uwizeye Jean Claude na Ndayisenga Valens mu mwambaro w'ikipe nshya ya POCCL

Abakinnyi babiri b’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude  bari mu Bufaransa aho bagiye gukinira ikipe ya Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) ibarizwa mu mujyi wa Nantes.

Uwizeye Jean Claude ubwo yari kumwe na bagenzi be bakinana muri POCCL

Aba bakinnyi bombi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth Games 2018” yabereye muri Australia kuva tariki 04-15 Mata 2018 berekeje mu Bufaransa tariki 21 Mata 2018.

Aganira n’Imvaho Nshya, Uwizeye Jean Claude wanitwaye neza muri iyi mikino dore ko yasoje ku mwanya wa 21 yatangaje ko bageze mu Bufaransa bakakirwa neza ndetse ko we yatangiye n’imyitozo hamwe n’abandi. Gusa Ndayisenga Valens n’ubwo yagiye mu Bufaransa aracyafite ikibazo cy’akaboko nyuma y’ikibazo yagize ubwo yari muri Australia.

Ndayisenga Valens akaba ashobora kumara hafite ukwezi n’igice yitabwaho mbere yo gusubukura imyitozo ndetse no kwitabira amarushanwa atandukanye.

Uwizeye Jean Claude na Ndayisenga Valens mu mwambaro w’ikipe nshya ya POCCL

Aba bakinnyi bombi bazamukiye mu ikipe ya Amis Sportif y’i Rwamagana. Uwizeye Jean Claude w’imyaka 24   ni ubwa mbere agiye gukina nk’uwabigize umwuga mu makipe yo hanze .

Kuri Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016 ni inshuro ya 3 agiye gukina ku mugabane w’u Burayi kuko mu 2016 yakiniraga ikipe ya kabiri ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ariko ibarizwa mu Butaliyani  naho umwaka ushize wa 2017 yakiniraga ikipe  ya Tirol yo muri Autriche.

 

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.