Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Amagare: Mugisha yegukanye umudari wa zahabu muri shampiyona y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 18, 2019

Mugisha Moise waserukiye u Rwanda muri shampiyona y’Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare “African Continental Cycling Championships 2019”   yegukanye umudari wa zahabu.

Iyi shampiyona irimo kubera mu mujyi wa Bahir Dar muri Ethiopia,  tariki 17 Werurwe 2019 hakinwe  gusiganwa n’igihe ariko umukinnyi ku giti ke “Indivual Time Trial”. Aho mu kiciro cy’abahungu bakuru hakinnye Ndayisenga Valens na Mugisha Moise, mu kiciro k’ingimbi hakina Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric, mu bangavu hakina  Ingabire Diane naho mu bakobwa bakuru  hakina  Ingabire Beatha na Tuyishimire Jacqueline.

Mu kiciro cy’abahungu bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Men Elite &U-23” aho basiganwe intera ya kilometero 46.6, Mugisha Moise  yasoje ku mwanya wa 8 muri rusange ariko aba uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 akoresheje isaha 1, iminota 6 n’amasegonda 7. Muri iki kiciro yakurikiwe na Ebrahim Redwan (Ethiopia) na Mansouri (Algeria).

Mugisha Moise wegukanye umudari wa zahabu muri shampiyona y’Afurika mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23

Mugisha ubwo yari ahagurutse agiye

Mu kiciro cy’abakuru “Men Elite”, De Bond Stefan wo muri Afurikay’Epfo ni we wabaye uwa mbere akoresheje isaha 1 n’amasegonda 47 yakurikiwe na Tesfom Sirak (Eritrea) na Gibbons Ryan (Afurika y’Epfo). Undi mukinnyi wari uhagarariye u Rwanda, Ndayisenga Valens yasoreje ku mwanya wa 9.

Mu kiciro cy’abakobwa bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Women Elite &U-23”, Tuyishime Jacqueline yegukanye umwanya wa 3  mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23 aho yahawe umudari w’umuringa (Bronze).

Tuyishime Jacqueline wegukanye umudari w’umuriga mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23

Mu ngimbi “Men Junior” ndetse n’abangavu “Women Junior” nta mudari u Rwanda rwegukanye kuko mu ngimbi, Habimana Jean Eric yasoje ku mwanya wa 5 naho Uhiriwe Byiza Renus aba uwa 7.

Mu kiciro k’ingimbi, Uhiriwe na Habimana ntabwo babashije kwegukana umudari

Nyuma yo kwegukana iyi midari ibiri, u Rwanda rwahise rwuzuza imidari 5 harimo iyabonetse ku munsi wa mbere mu gusiganwa n’igihe nk’ikipe “Team Time Trial” ndetse n’undi umwe wabonetse ku munsi wa kabiri ahakinnye ikipe ivanzemo abakobwa n’abahungu bakuru.

Kuri uyu wa Mbere  tariki 18 Werurwe 2019 harakinwa isiganwa ryo mu muhanda “Road race” ahaza gukina ibyiciro bibiri birimo  ingimbi “Men Junior” n’abangavu “Women Junior”.

Mu ngimbi barasiganwa intera ya kilometero 89.6, abagomba guserukira u Rwanda ni Uhiriwe Byiza Renus, Habimana Jean Eric, Muhoza Eric na Gahemba Bernabe.

Mu kiciro cy’abangavu “Women Junior” barasiganwa intera ya kilometero 76.8 , umukinnyi w’u Rwanda ugomba gukina akaba ari Ingabire Diane.

Shampiyona y’Afurika yatangiye tariki 15 Werurwe 2019 izasozwa  tariki 19 Werurwe 2019 ahazakinwa isiganwa ryo mu muhanda “Road race” mu bakobwa n’abahungu bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Men &Women Elite &U-23”.