Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Amagare: Mugisha Moise ni we wegukanye “Karongi Challenge”

Yanditswe na Bugingo Fidele

Ku ya 28-10-2018 saa 19:33:25
Mugisha Moise wegukanye intera ya Karongi Challenge muri Rwanda Cycling Cup 2018

Abakuru (116 km)
1.Mugisha Moise 3h17’57”
2.Gasore Hategeka 3h19’37”
3.Manizabayo Eric 3h21’34”

Abakobwa (76 km)
1.Ingabire Diane 2h40’
2. Nzayisenga Valentine 2h41’
3.Mukundente 2h42’3”

Ingimbi (91 km)
1.Uhiriwe Byiza Renus 2h48’03”
2.Nzafashwanayo 2h48’05”
3.Habimana Jean Eric 2h48’06”

Mugisha Moise ukinira ikipe yaFly ni we wegukanye intera ya Rwanda Cycling Cup 2018 yavaga I Rubengera igasorezwa mu mujyi wa Karongi bakazenguruka “Karongi Challenge” yabaye ejo hashize tariki 28 Ukwakira 2018.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 21 akaba ari ubwa mbere yari yegukanye intera muri Rwanda Cycling Cup yasize bagenzi be ubwo hari hasigaye kuzenguruka inshuro 3 muri 20 aho yasoje akoresheje amasaha 3, iminota17 n’amasegonda 57 mu ntera y’ibilometero 116. Yakurikiwe na Gasore Hategeka wakoresheje amasaha 3, iminota 19 n’amasegonda 37.

Ku mwanya wa 3 haje Manizabayo Eric wegukanye isiganwa riheruka aho yakoresheje amasaha 3, iminota21 n’amasegonda 34.

Mugisha nyuma yo kwegukana intera ye ya mbere, yatangaje ko yari yifitiye ikizere kuko yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2018. Ati “Hari aho nasoje ku mwanya wa kabiri mu ntera ya Rubavu-Musanze mpita mvuga nti byose birashoka muri Rwanda Cycling Cup ngomba gushaka umwanya wa mbere.” Yakomeje avuga ko nta rindi banga ahubwo ari ugukora imyitozo kandi agiye gukomerezaho akazitwara neza.

Mugisha Moise wegukanye intera ya Karongi Challenge muri Rwanda Cycling Cup 2018

Mu kiciro k’ingimbi “Juniors”, Uhiriwe Byiza Renus ukinira Muhazi Cycling Team ni we wegukanye umwanya wa mbere aho mu bilometero 91 yakoresheje amasaha 2, iminota 48 n’amasegonda 3. Yakurikiwe na Nzafashwanayo Jean Claude ukinira Benediction Club wakoresheje amasaha 2, iminota 48 n’amasegonda 5 mu gihe ku mwanya wa 3 haje Habimana Jean Eric ukinira Fly akaba yarakoresheje amasaha 2, iminota 48 n’amasegonda 6.

Mu bakobwa, abakinnyi b’ikipe ya Benediction ni bo bitwaye neza begukana imyanya 3 ya mbere. Ingabire Diane ni we wegukanye iyi ntera aho mu birometero 76 yakoresheje amasaha 2 n’iminota 40, yakurikiwe na Nzayisenga Valentine wakoresheje amasaha 2 n’iminota 41 naho kumwanya wa 3 haza Mukundente wakoresheje amasaha 2, iminota 42n’amasegonda 3.

Intera ya Rwanda Cycling Cup 2018 iheruka izaba tariki 10 Ugushyingo 2018 aho abasiganwa bazahagurukira Kigali bace I Musanze basoreze I Muhanga “Central Race”. Aya marushanwa akaba ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” ku bufatanye na Skol na Cogebanque ari na bo batanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza.

Umwanditsi:

Bugingo Fidele

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.