26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Amagare: Minisitiri Munyangaju yasuye ikigo k’imyitozo i Musanze  anafungura amahugurwa y’abakomiseri

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 14-12-2019 saa 20:31:03
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju asura aho amagare atunganyirizwa mu kigo k'imyitozo i Musanze

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, tariki 14 Ukuboza 2019 yagiriye uruzinduko mu Karere ka Musanze aho yasuye  ikigo  k’imyitozo cya Musanze “Africa Rising Cycling Center” ndetse anatangiza amahugurwa y’abakomiseri.

Uyu muyobozi ukiri mushya muri Minisiteri ya Siporo dore ko yatangiye aka kazi mu Gushyingo 2019, muri iyi minsi arimo kugenda asura ibikorwa binyuranye bya siporo.

Akigera muri iki kigo cya Musanze  “ARCC”, Minisitiri Munyangaju ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho, Shema Maboko Didier  ndetse n’abayobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” basuye ibice bitandukanye by’iki kigo birimo ububiko bw’ibikoresho ndetse n’aho batunganyiriza amagare yagize ikibazo. Basuye kandi aho abakinnyi bakorera siporo, aho barara, aho bafatira amafunguro ndetse n’aho bahererwa amasomo.

Muri iki gikorwa kandi, Minisitiri Munyangaju yanafunguye amahugurwa y’abakomiseri b’umukino wo gusiganwa ku magare  yateguwe na FERWACY ku bufatanye n’ ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi “UCI”. Aya mahugurwa yatangiye yariki 14 Ukuboza 2019 biteganyijwe ko azasozwa tariki 16 Ukuboza 2019.

Nyuma yo gusura iki kigo, Minisitiri Munyangaju  ari ku mwe n’Umunyamabanga uhoraho, Shema bagiranye ikiganiro  n’abayobozi basigaye  muri FERWACY nyuma y’aho komite nyobozi yeguriye tariki 06 Ukuboza 2019.

Aba bayobozi  basigaye muri FERWACY harimo Murenzi Emmanuel usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike, umuyobozi w’iki kigo k’imyitozo i Musanze, Habarurema Ruben n’abandi.

Banaganiriye kandi n’abakinnyi  b’ikipe y’u Rwanda bari mu mwiherero muri iki kigo aho batangiye kwitegura  amasiganwa azatangira umwaka wa 2020 harimo   “La Tropicale Amissa Bongo 2020”, isiganwa rizaba tariki 20 kugeza 26 Mutarama 2020 ndetse na Tour du Rwanda 2020 izaba  tariki 23 Gashyantare  kugeza 01 Werurwe 2020.

Abakinnyi bari mu mwiherero

Aba ni Mugisha Samuel, Mugisha Moise, Gahembe Barnab, Uhirwe Byiza  Renus, Habimana Jean Eric, Uwizeye Jean Claude, Byukusenge Patrick, Nzafashwanayo Jean Claude, Manizabayo Eric , Munyaneza Didier, Nkurunziza Yves na Rugamba Janvier.

Abitabiriye  amahugurwa y’abakomiseri

Mu mahugurwa y’abakomiseri  hitabiriye abantu bagera kuri 20  ari bo  Bahati Prince, Batamuriza Diane, Habineza Olivier, Ingabire Henriette, Iradukunda Joyce, Ishimwe Yannick, Kayinamura Idee Patrick, Kubwimana Patience, Muhimakazi Adeline Diane, Mukandanga Olive, Mukeshimana Venuste, Ndayizeye Phocas,  Ngoboka Agahozo Bruce, Ngwinondebe Sandrine, Nshimayezu Viateur, Nzayimana Prince, Sangwa Olivier, Umugwaneza Devota, Uwase Fabrice na Uwiragiye Goreth.

Minisitiri asura ahabikwa ibikoresho

Asabanurirwa uko uko bikorwa

Minisitiri Munyangaju akurikirana uko batunganya igare

Aho bakinnyi bakorere imyitozo bakanapimwa uko ingufu zabo zihagaze

Aho abakinnyi bacumbikirwa

Aho bigira amasomo atandukanye

Minisitiri afungura amahugurwa y’abakomiseri

Aganira n’abakinnyi bari mu mwiherero

Abakinnyi barimo kwitegura amasiganwa atandukanye azaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020

Nyuma Minisitiri Munyangaju n’umunyamabanga uhoraho, Shema baganiriye n’abayobozi bo muri FERWACY

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.