Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Amagare: Jonathan Boyer yishimiye insinzi ya Areruya

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-01-2018 saa 07:52:25
Jonathan Boyer wishimiye insinzi ya Areruya Joseph

Jonathan Boyer wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse akaba ari nawe wazamuye uyu mukino mu Rwanda nyuma y’aho Areruya yegukaniye irushanwa rikomeye muri Afurika “La Tropicale Amissa Bongo 2018” yagaragaje ko abyishimiye ndetse anashimira abagize uruhare ku iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Jonathan Boyer wishimiye insinzi ya Areruya Joseph

Uyu mugabo udakunze kugira amagambo menshi yagize ati Iyi nsinzi ni intambwe ikomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda. Ni umusaruro uvuye mu mikoranire myiza y’abantu batandukanye yaba ku ruhande rwa FERWACY ndetse na MINISPOC  n’abandi baterankunga”.

Jonathan Boyer wavuye mu Rwanda muri Werurwe 2017 nyuma y’imyaka 10 yari amaze afasha mu bikorwa byo kuzamura umukino wo gusiganwa ku magare  yavuze ko  kuba uyu mukino ugeze aha atakwibagirwa  ubufasha bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame utarahwemye kubafasha no kubashyigikira muri byose.

Mu gusoza avuga ko nawe yishimye kuba ari mu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda. Ati Nishimiye kuba nange ndi mu bagize uruhare muri ibi, Areruya komereza aho  iyi nsinzi wari uyikwiye”.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.