Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Amagare: Insinzi 8 z’ingenzi za Areruya utangiye kwandika amateka

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 28-01-2018 saa 08:59:54
Areruya Joseph nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018 yakiriwe nk'intwari

Areruya Joseph ni umwe mu banyarwanda bavuzwe cyane muri iki cyumweru nyuma yo gusesekara i Kigali azanye igikombe k’irushanwa rya mbere muri Afurika  ribera muri Gabon “La Tropicale Amissa Bongo2018”.

Areruya Joseph nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018 yakiriwe nk’intwari

Areruya yakiriwe nk’intwari ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali no mu rugendo rwavuye i Kanombe kugeza i Remera kuri Petit Stade. Agaciro n’uburyo yakiriwe ni inshuro nke bibayeho mu mateka y’u Rwanda, nta n’uwatinya kubigereranya n’ibyabaye mu 2003, ubwo Amavubi yakuraga insinzi i Kampala muri Uganda mu gushaka itike ya CAN 2004, bakohererezwa indege yihariye n’Umukuru w’Igihugu.

Uyu musore w’i Kayonza yateye ishema buri munyarwanda. Bayingana Aimable, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”  yagize ati: “Bavugaga bati, burya se ntimutsinda Tour du Rwanda kuko ari iwanyu ariko byagaragaye ko n’ahandi dushobora kuhatsindira kandi tuzakomeza kuhatsindira.”

Kwitwara neza kwa Areruya ntibitunguranye kuko usibye kuba anifitemo imbaraga n’impano, uyu musore  ni  umuntu ubwira uti tugomba gukora iki kintu kandi tukakigeraho na we akakigira ike nk’uko byemezwa na Gahemba Jean Marie Vianney, umubyeyi we.

Areruya ni umusore utangiye kubaka izina mu myaka itatu gusa atangiye gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga aho amaze kugira insinzi 8 z’ingenzi anatorwa nk’umukinnyi mwiza wa kabiri muri Afurika wa 2017, akurikiye umunyafurika y’Epfo Louis Meintjes wabaye uwa 8 muri Tour de France.

Mu nshamake, Areruya ni muntu ki?

Ni umwana w’ubuheta (imfura) mu muryango w’abana batandatu ba Nyirangendahimana Placidia na Gahemba Jean Marie Vianney.

Areruya ari kumwe n’ababyeyi be

Yabonye izuba ku ya 23 Ugushyingo 1996, mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Yahawe izina rya “Areruya” n’ababyeyi be mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yabakoreye cyane ko se yakuze ari imfubyi.

Yize kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ubundi arivamo ajya gukomeza umwuga wo gusiganwa nk’uwabigize umwuga.

Gahemba , umubyeyi  wa Areruya na we yatangiye gukina umukino w’amagare ku myaka 19 aza no kuba umukinnyi  ukomeye  mu Rwanda aho  yahagarariye  u Rwanda muri shampiyona y’Afurika yabaye mu 1999.

Gahemba agaragaza ko gusiganwa ku igare ari uruhererekane rwo muryango kuva kuri se wabo witwa Kimonyo Emmanuel wakinye uyu mukino. Ati “Ibintu byose ni umuhamagaro, ibintu byose waba ubishyizeho umutima, data wacu  Kimonyo Emmanuel yigeze kubikora kera nkabona najye ndabikunze, nkura gutyo numva mbishaka”.

Uko Areruya yatangiye gusiganwa

Areruya asobanura ko yakuze yumva azaba umukinnyi usiganwa ku maguru ndetse abikunze, nyuma amaze gukura ahitamo kubihindura ajya gusiganwa ku igare yigana se nk’umwana w’imfura. Ati “Iyo umuntu akuze hari byinshi agenda abona. Data  yari amaze kureka igare (asigaye abikora yishimisha), aza avuga ngo hari akana k’ i  Rwamagana kitwa Rukara (Ndayisenga Valens) kazi kunyonga, njye sinari muzi. Avuze ko ari akana nanjye numva nabishobora.”

Uyu musore avuga ko yatangiye gukina ku  igare mu 2011 yitoza bisanzwe, nyuma abwira iwabo ko ashaka kujya mu marushanwa y’abana yo mu Karere  Kayonza, ababyeyi be babanza kubyanga kuko bumvaga atabishoboye, biba ngombwa ko ajya kubibwira umubyeyi baturanye wahise amuha igare rya Pneu ballon arigejeje mu rugo ababyeyi be babona ko afite ubushake bamufasha kurikoresha neza maze aba uwa mbere.

Nyuma yo kwitwara neza mu bana, mu mpera za 2012, Areruya yanabaye uwa mbere mu marushanwa yarimo abantu bakuze. Rimwe yitoza, Areruya yahuye na Adrien Niyonshuti wari uziranye na se, amubaza amakuru ya se anamusaba kuzaza mu ikipe ye y’i Rwamagana  amuha igare rya siporo,  anamwitaho nk’abandi bana.

Mu 2014, Areruya wari utangiye kugaragaza imbaraga mu bana, yatoranyijwe mu ikipe y’igihugu y’ingimbi yitabiriye amarushanwa y’Afurika muri Botswana, aragaruka akomeza gukina shampiyona.

Muri Mata 2014 Areruya yatoranyijwe n’umutoza Jonathan Boyer mu bana bagombaga gukina Shampiyona y’Afurika ya  “Mountain Bike” birangira yegukanye umudali wa Bronze.

Nyuma yo kwitwara neza, umutoza Sterling Magnell  yabonye ko Areruya ari umukinnyi ufite impano amushyira mu ikipe y’igihugu yitabiriye imikino ikomeye muri Brazil “Tour do Rio” aha ariko ntiyabasha kurirangiza. Areruya ati “Nari nkiri umwana, umunsi wa nyuma nibuka ko twamanukiye ahantu hamanuka nyuma nkora amakosa ba komiseri bankuramo.”

Nubwo yitwaye nabi ku nshuro ya mbere yongeye kugirirwa ikizere ajyana n’ikipe y’igihugu mu mikino y’Afurika “All African games 2015” yabereye muri Congo Brazaville mu 2015, akina mu basiganwa n’ibihe, batwara umudali wa Bronze na Hadi Janvier bari kumwe atwara umudali wa zahabu mu muhanda.

Areruya ari kumwe na bagenzi be begukanye umudali wa Bronze mu All African Games 2015

Kuva ubwo Areruya yahise aba umukinnyi w’ikipe y’igihugu mu buryo buhoraho, ajya muri shampiyona y’Afurika, anitabira Tour du Rwanda ya 2015 mu ikipe ya kabiri y’igihugu ahita aba uwa kabiri ku rutonde rusange.

Insinzi 8 z’ingenzi za Areruya

Circuit International d’Algeria

Hari tariki 26 Werurwe 2016, ubwo Areruya Joseph yegukanaga umwanya wa mbere mu isiganwa ryazengurutse Umujyi wa Constantine inshuro 15 mu ntera y’ibirometero 6.161, akoresheje amasaha 2, iminota 44 n’amasegonda 12.

Areruya atsinda intera muri Circuit International de Constantine muri Algeria

Icyatunguye bagenzi ni uko bari bavuye mu Rwanda bavuga ko nta kintu kinini agiye gukorayo, usibye gusa kubona ubunararibonye no kumenyera amarushanwa.

Intera ya  Rusizi-Huye (Tour du Rwanda 2016)

Areruya Joseph ubwo yegukanaga intera ya Rusizi-Huye muri Tour du Rwanda 2016

Indi nsinzi yatumye abantu batangira gutinya Areruya ni iyo yatsinzemo bagenzi be muri Tour du Rwanda ya 2016, ubwo yatsindaga urugendo rwa Rusizi-Huye rw’ibirometero 140, tariki 17 Ugushyingo 2016  aha asigira ku murongo Biziyaremye Joseph wari uwa mbere  gusigira abantu ku murongo « Sprint », Gebreigzabhier Amanuel na mugenzi we Okubamariam Tesfom bakomoka muri Eritrea.

Intera ya  Osima-Senigallia (Giro d’Italia 2017)

Areruya yakoze amateka yegukana intera muri Giro d’italia 2017 mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23

Areruya yongeye gukora amateka atazibagirana tariki  13 Kamena 2017, aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye intera  mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi.

Ibi yabikoreye mu isiganwa rya Giro d’Italia mu batarengeje imyaka 23 ryo ku rwego rwa 2.2 rungana  n’urwa Tour du Rwanda.

Intera  Kigali-Huye (Tour du Rwanda 2017)

Areruya Joseph yegukana intera ya Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2017

Areruya Joseph  wanaje gutwara Tour du Rwanda y’umwaka ushize yabanje guca amarenga atwara intera ya mbere ya Tour du Rwanda y’ibilometero 120 yavaga i Kigali ijya i Huye tariki  13 Ugushyingo  2017 ahagera yasize abamukurikiye ho umunota umwe n’amasegonda 32. Nyuma yo gutwara iyi ntera  yahise yambara umwenda w’umuhondo wamuhaye ikizere.

Intera ya  Rubavu-Musanze (Tour du Rwanda 2017)

Aha yari asigiye abandi ku murongo mu ntera ya Rubavu-Musanze muri Tour du Rwanda 2017

Indi nsinzi y’ingenzi ya Areruya Joseph yagaragaye atwara intera  ya gatatu ya Tour du Rwanda 2017   yavaga i Rubavu ajya i Musanze, mu rugendo rw’ibilometero 97 aho yatanze abandi ku murongo.

Tour du Rwanda 2017

Nyuma yo guhangana bikomeye Areruya wari ubanye neza na bagenzi be barimo na Eyob Metkel bakinana muri Dimension yaje kwegukana isiganwa rya Tour du Rwanda 2017.

Intera ya  Ndjolé -Mitzic (TAB 2018)

Joseph Areruya ubwo yegukanaga intera ya 4 ya La Tropicale Amissa Bongo 2018 yamuhesheje amahirwe yo kwegukana iri siganwa muri rusange

Tariki 18 Mutarama 2018, uyu muhungu yitwaye neza atwara  intera  ndende y’ibilometero 180 muri « La Tropicale Amissa Bongo 2018 » irushanwa ribera muri   Gabon.

La Tropicale Amissa Bongo 2018

Tariki 21 Mutarama 2018 yakoze amateka yegukanye isiganwa rya mbere  muri Afurika “La Tropicale Amissa Bongo 2018”  arusha amasegonda 18, Holler Nikodemus, umudage ukinira Bike Aid wari umukurikiye.

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.