Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Amagare:  Ikipe ya Fly  izungukira byinshi  mu marushanwa izitabira mu Bubiligi

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jul 4, 2018

Ejo tariki  05 Nyakanga 2018, saa mbiri za mugitondo  (08h00) ni bwo  ikipe ya Fly  igizwe n’abakinnyi  6 izahaguruka mu Rwanda yerekeza mu Bubiligi aho igiye kumarayo  ibyumweru  bisaga 3 mu myitozo ndetse ikazanakina amarushanwa atandukanye.

Uhereye ibumoso, Benurugo umukozi muri Skol, Jordan umutoza wa Fly, Kazera wari uhagariye Rwandair na Perezida wa Fly, Ntembe ubwo bavugaga ku rugendo rw’iyi kipe ku mugabane w’u Burayi (Foto Bugingo F)

Iyi kipe y’abakinnyi batarengeje imyaka 18  igizwe na Habimana Jean Eric  wegukanye shampiyona y’igihugu ya 2018 mu ngimbi, Hakizimana Felicien na Nsabimana Jean Baptiste  basanzwe bakinira ikipe ya Fly. Hari kandi Nkurunziza Yves, Nzafashwanayo Jean Claude bakinira Benediction ndetse na Gahemba Bernabe ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Abakinnyi b’ikipe ya Fly, uhereye ibumoso ni Nzafashanayo Jean Claude, Gahemba Bernabe, Hakizima Félicien, Nkurunziza Yves, Nsabimana Jean Baptiste na Habimana Jean Eric

Umutoza w’iyi kipe, Jordan Lewis Mathes yatangaje ko  uyu ari umwanya mwiza wo gutegura aba bakinnyi kugira ngo bazabe abakinnyi bakomeye mu minsi iri imbere. Yakomeje avuga ko  bazabona umwanya wo kwiga no kugira ubunararibonye kuko bazakina amasiganwa menshi kandi atandukanye mu bice bitandukanye.

Umutoza wa Fly, Jordan Lewis Mathes

Uyu mutoza yanavuze ko batapfuye guhimo aba bakinnyi ahubwo ko bagendeye ku myitwarire yabo mu marushanwa bakinnye uyu mwaka.

Iyi gahunda yateguwe na Skol isanzwe itera inkunga iyi kipe ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’umukino wo gusiganwa ku magare. Uretse Skol hari n’abandi bagize uruhare muri uru rugendo barimo  ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Bubiligi, umujyi wa Eoklo mu Bubiligi, The Liberale Mutualiteit Oost-Vlaanderen ndetse na Rwandair izatwara iyi ku buntu.

Audrey Kazera wo mu Rwandair yatangaje ko bafashije iyi kipe mu rwego rwo kumenyekanisha  gahunda zabo zirimo n’ingendo bakorera mu gihugu cy’u Bubiligi.

Benurugo K. Emilienne ushinzwe gutegura ibikorwa muri Skol  yatangaje ko  bishimiye gufatanya n’ikipe ya Fly mu kuzamura abana bakiri bato kandi ko bazakomeza gufatanya.

Perezida w’ikipe ya Fly, Ntembe Jean Bosco yatangaje ko ari byiza kuko intego bihaye barimo kugenda bazigeraho zo kuzamura abakinnyi bakiri bato.  Yakomeje avuga ko   uru rugendo ruzabafasha no gushaka abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ikipe yaguke.

Perezida w’ikipe ya Fly, Ntembe Jean Bosco

Iyi kipe izatangira amasiganwa tariki 07 iyasoze tariki 29 Nyakanga 2018 nyuma igaruke mu Rwanda tariki 31 Nyakanga 2018. Muri iki gihugu ikipe ya Fly izakina amasiganwa 11  aho bazasoza bakoze intera  y’ibilometero 1053,1.