Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Amagare: Ikigo cya Musanze  kigiye kwagura ibikorwa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 10-06-2018 saa 07:08:54
Umuyobozi mushya wa ARCC, Habarurema Ruben

Muri Kamena 2014 ni bwo mu Murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze  hafunguwe ku mugaragaro ikigo k’imyitozo  ku mukino w’amagare “ Africa Rising Cycling Center” ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”  na Jonathan Boyer wari umutoza w’ikipe y’igihugu.

Uyu mutoza ni we wayoboye iki kigo  nyuma muri  Mata 2017 asubira iwabo  muri Amerika  ariko hashyirwaho umuyobozi wugirije, Mutabazi Richard. Muri Gicurasi 2018, FERWACY  ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC)   bashyizeho umuyobozi mushya w’iki kigo, Habarurema Ruben   haba n’impinduka zimwe na zimwe mu mikorere.

Umuyobozi mushya wa ARCC, Habarurema Ruben

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro kihariye n’umuyobozi mushya wa  ARCC maze agira byinshi avuga ku buzima bwe busanzwe ndetse no mikorere y’ikigo muri iyi  minsi.

Habarurema Ruben ni muntu ki?

Yavukiye mu Ruhango ari na ho  yize. Amashuri makuru yayigiye muri College Adventiste de Gitwe. Yakomereje mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (  ISAE Busogo) aho yize ibijyanye n’amajyambere y’icyaro.

Habarurema arubatse afite umugore n’abana 2.  Yakoze mu nzego zitandukanye zaba iza Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta. Yakoze mu mushinga wo gutunganya igishanga cy’Umuvumba nyuma  akora mu mushinga   wari ushinzwe gucengeza mu bana bato ubumenyi  ku bijyanye n’ibidukikije mu turere twa Kirehe, Ngoma, Gatsibo na Gicumbi.

Kuva muri 2015 yakoze mu Imbuto Foundation mu mushinga witwa 12+  ugamije  iterambere ry’umwana w’umukobwa  aho  yari umuhuzabikorwa w’uyu mushinga mu Karere ka Musanze.

Habarurema akomeza avuga ko    akurikirana imikino cyane, ariko by’umwihariko umukino wo gusiganwa ku magare.  Ati :« Ubu rero nishimiye ko ngiye gufatanya n’abandi kugira ngo uyu mukino tuwuzamure ».  Yakomeje avuga ko nk’umuntu wakoze mu mishinga myinshi ijyanye n’iterambere   nta gishobora kumugora.

 Imikorere ya ARCC

Habarurema   yatangarije Imvaho Nshya ko ikigo gifite inzego  aho buri wese afite inshingo ze yaba abatoza, abakanishi, abashinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo n’ibindi. Ati «  Akazi kange ni ukureba niba izo nshingano zigerwaho ».

Yagarutse cyane kuri  gahunda   y’ubukerarugendo bifuza gushyiramo ingufu cyane. Ati : «Turi  kuzamura umuco wo gukunda igare».  Akomeza avuga ko umunyamahanga  ugeze  i Musanze akifuza kugera mu kigo  akagenda ku igare bamushakira abamufasha. Ati : « Abadusura bagomba kubona ko igare ryateye imbere mu Rwanda ».

Iki kigo kandi kizakomeza gahunda yo gutegura abakinnyi kugira ngo bitware neza. Habarurema ati : «Dusanzwe tugira  umwiherero w’abakinnyi mu byiciro bitandukanye bitewe n’amarushanwa baba bitegura kuko tuba dufite  gahunda yose y’amarushanwa. Tuzarushaho gufatanya n’abo dukorana kugira ngo bigende neza ».

Habarurema Ruben ari kumwe na bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu muri ARCC

Bitandukanye na mbere ubu abakozi ba ARCC ni abakozi ba MINISPOC . Habarurema asobanura ko  ubu umutoza mukuru w’ikipe  y’igihugu  Sterling  Magnel  yahawe amasezerano ndetse n’ibimugenerwa byose nk’umutoza w’ikipe y’igihugu kugira ngo akore akazi ke neza.

Uretse uyu mutoza n’abandi bakozi bose bahawe amasezerano  n’umukanishi w’inzobere Sean Belfast  ukomoka muri Amerika.

 Hari gahunda yo kwagura ARCC

Habarurema yatangarije Imvaho Nshya ko bafite  gahunda yo kwagura iki kigo ku buryo bajya bafasha n’amakipe yo mu bindi bihugu. Ati : «Turiga  uburyo twakwagura kugira ngo  hage haza  n’andi makipe abashe kubona ibikenewe byose  kuko ni ahantu heza ».

Ikigo k’imyitozo cya Musanze (ARCC)

Mu zindi gahunda ndetse  batangiye ni ugushakisha impano z’abana aho hari abahoze ari abakinnyi b’ikipe y’igihugu  nka Byukusenge Nathan, Ruhumuriza Abraham  bafite izo nshingano.

Yagize ati: «Bajya mu makipe bakareba abana bashoboye. Aha ni ho dushaka guhera tuzamura abana. Hari n’uburyo bwagenwe ku buryo abana bapimwa bakajya mu ikipe y’igihugu kandi bizadufasha  kuko abakinnyi  dufite barimo kugenda bakura, biradusaba rero kuzamura  abandi kugira ngo tutazagira ikibazo cy’abakinnyi mu minsi iri imbere».

Yakomeje avuga ko  ibikoresho bikenerwa bihari  by’akarusho hakaba hari  aho amagare akorerwa,   hari n’umukinishi ubizobereyemo ndetse ko bafasha n’amakipe  kubakorera amagare ku buntu bakishyura gusa igikoresho (Piece).

Muri gahunda zo gufasha amakipe banateganya ko bazagenda bahugura abantu bakora iby’ubukanishi ndetse no kunanura imitsi abakinnyi  kuko baracyari bake kandi bakenerwa cyane.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.