Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Amagare: Hadi yishimiye uko yitwaye nyuma y’umwaka urenga  adakina

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 05-05-2018 saa 09:06:54
Hadi Janvier ubwo yari kumwe n'ikipe y'u Rwanda muri Senegal

Kuva tariki 22 kugeza 29 Mata 2018 habaye isiganwa mpuzamahanga mu mukino wo gusiganwa ku magare ryabereye muri Sénégal “Tour du Sénégal 2018″. Iri siganwa ryari ribaye ku nshuro ya 17 ryitabiriwe n’ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 6.

Hadi Janvier ubwo yari kumwe n’ikipe y’u Rwanda muri Senegal

Muri aba bakinnyi 6 harimo Hadi Janvier usanzwe ari umukinyi wa Benediction Club y’i Rubavu akaba yari amaze umwaka urenga atitabira isiganwa mpuzamahanga. Hadi muri Kanama 2016 ni bwo yatangaje ko ahagaritse umukino wo gusiganwa ku magare gusa aza gusaba imbabazi mu Kwakira 2017  yemerwa kugaruka muri uyu mukino.

Mu ntagiriro za 2018  byari biteganyijwe ko yitabira amarushanwa abiri arimo isiganwa ryo muri Cameroun aho isiganwa ryasubitswe  ndetse no muri Algeria  aho ikipe y’u Rwanda itabashije kwitabira.

Iri siganwa ryo muri Senegal ni ryo Hadi yabashije kwitabira aho yari kumwe na Uwizeyimana Bonaventure, Munyaneza Didier, Uwiduhaye,  Byukusenge Patrick na Ukiniwabo Rene Jean Paul.

Hadi waherukaga kwitabira isiganwa mpuzamahanga muri Gicurasi 2016 yasoje “Tour du Sénégal 2018″ ku mwanya wa 18 . Ikipe ikigaruka mu Rwanda  tariki 02 Gicurasi 2018, Hadi yatangaje ko kuri we yishimiye uko yitwaye nyuma y’igihe kirenga umwaka adakina. Ati “ Byagenze neza  twagerageje gukora nk’ikipe, hariya haratambika cyane kandi hari n’umuyaga mwinshi ariko nagerageje gukora nk’uko nabikoraga mbere yo guhagarika”.

Akomeza avuga ko kuba yaragarutse muri uyu mukino yabyishimiye ndetse akomeje gukora cyane kugira ngo agaruka mu bihe bye byiza nka kera.

Hadi Janvier ni we witwaye neza mu mikino y’Afurika “All African Games 2015” yegukana umudali wa zahabu ndetse anahesha bwa mbere u Rwanda itike y’imikino Olempike 2016  mu gusiganwa mu muhanda “Road race”.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.