Amagare: Habimana ni we waje hafi mu isiganwa rya kabiri mu Bubiligi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 13-07-2018 saa 06:53:41
Abakinnyi b'u Rwanda ubwo bari bagiye gutangira isiganwa

Habimana Jean Eric ukinira ikipe ya Fly ubu irimo kubarizwa mu Bubiligi ni we waje hafi arushwa amasegonda 14  n’uwegukanye isiganwa ryabereye mu mujyi wa  Menen.

Abakinnyi b’u Rwanda ubwo bari bagiye gutangira isiganwa

Iri siganwa “Menen-Kemmel-Menen Race” ryabaye tariki 11 Nyakanga 2018 ryitabiriwe n’abakinnyi 5 b’ingimbi bakina nk’ikipe y’igihugu.  Ryitabiriwe kandi n’abakinnyi 148 bari mu makipe 32 bo mu bihugu 5 birimo u Rwanda, u Bubiligi, u Buholandi, u Bufaransa na Denmark aho  basiganwe intera  y’ibilometero 131,7.

Umukinnyi ukomoka mu Buholandi, Pluimers Rick ni we wegukanye iri siganwa aho yakoresheje amasaha 3, iminota 9 n’amasegonda 3 akaba yarahagereye rimwe na  Lechantre Bastien ukomoka mu Bufaransa  na  Hoeks  Daan  nawe ukomoka mu Buholandi.

 Umukinnyi w’u Rwanda waje hafi ni Habimana Jean Eric waje ku mwanya wa 50 aho yakoresheje amasaha 3, iminota 9 n’amasegonda 17. Nzafashwanayo Jean Claude yaje ku mwanya wa 74 naho  Nkurunziza Yves asoza ku mwanya wa 87 bose bakaba barakoresheje  amasaha 3, iminota 18  n’amasegonda 3.

Abandi bakinnyi barimo Hakizimana Felicien na Nsabimana Jean Baptiste nta bwo babashije gusoza isiganwa. Mu bakinnyi 148 batangiye isiganwa hasoje 94.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Bayingana Aimable yakurikiranye  iri siganwa ari kumwe na Perezida w’iri shyirahamwe  mu Bubiligi, Tom Van Dame.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Bubiligi, Tom Van Dame (ibumoso) na Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable (iburyo)

Bayingana yavuze ko  aba bakinnyi b’u Rwanda bari mu Bubiligi ku butumire bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Bubiligi kuko bafitanye  amasezerano y’imikoranire. Yakomeje avuga ko mu gihe gito aba bakinnyi bahamaze   batangiye kumenyera kuko  bagendana n’abandi ntibasigare cyane kandi  aho bari gukinira  ari ahantu hagoye cyane hari imiyaga n’ibindi batamenyereye.

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable ari kumwe n’abakinnyi

Aba bakinnyi bazakina isiganwa rya 3, ejo tariki 14 Nyakanga 2018 aho bazakinira  mu mujyi wa Dentergem basiganwe intera y’ibilometero 84,5.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.