Amagare: Habimana na Nirere ni bo begukanye irushanwa  ry’ibihugu bikoresha Igifaransa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 3, 2019

Ingimbi (55km)

1.Habimana Jean Eric 1h 38′ 29”

2.Muhoza Eric 1h 39′ 09″

3.Nsabimana Jean Baptiste 1h 39′ 09″

Abangavu (36km)

1. Nirere Xaverine 1h 13′ 28″

2. Ishimwe Diane 1h 14′ 51″

3. Irakoze Neza Violette 1h 17′ 25″

Abakinnyi b’Abanyarwanda mu kiciro k’ingimbi n’abangavu “Juniors”  bitwaye neza  begukana irushanwa  mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryahuje ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara “Francophonie Youth Cycling Race 2019”.

Iri rushanwa ryabaye tariki 02 Kamena 2019 ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bavuye mu bihugu   6  ari byo u Rwanda, Burkina Faso, Burundi, Cote d’Ivoire, Niger na RDC.

Mu kiciro k’ingimbi «Men Juniors» hari hitabiriye abakinnyi 39 hasoza 14 barimo 12 bo mu Rwanda.  Aba bakinnyi bazengurutse mu bice bya Kimihurura aho batangiriye imbere ya RRA  akaba ari naho basoreza bakoze intera ya kilometero 55.

Habimana Jean Eric usanzwe akinira Fly ni we waje ku mwanya wa mbere aho yakoresheje isaha 1, iminota 38 n’amasegonda 29. Ku mwanya wa kabiri haje  Muhoza Eric  na Nsabimana Jean Baptiste ku mwanya wa 3 bombi bakaba barakoresheje isaha  1, iminota 39 n’amasegonda 09.

Mu bakinnyi 14 babashije gusoza, harimo 2 gusa batari Abanyarwanda ari bo  Zoman Antoine ukomoka i Burundi akaba yasoreje ku mwanya wa 10 na Katembo Mulavi Bertin ukomoka muri RDC  akaba  yarasoje ku mwanya 14.

Habimana Jean Eric yatangaje ko bishimye kuko bari bamaze iminsi bitegura kandi bifuzaga insinzi. Kuba yitwaye neza akegukana umudari wa zahabu avuga ko bimuha imbaraga zo gukomeza gukora kugira ngo azahore atsinda no mu marushanwa yandi ari imbere.

Mu bangavu “Women Juniors” hasiganwa abakinnyi 19 hasoza 12 aho basiganwa intera ya kilometero 36. Nirere Xaverine ni we wabaye uwa mbere akoresheje isaha 1, iminota 13 n’amasegonda 28 yakurikiwe na  Ishimwe Diane (1h 14′ 51″)  na Irakoze Neza Violette (1h 17′ 25″).

Nirere wari utwaye umudari wa zahabu bwa mbere yishimye kandi ashimangira ko   bibahaye imbaraga zo gukora cyane ku buryo nibahura n’abakinnyi bakomeye nk’abo muri Eritrea bazatsinda.

Iri siganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa “Union Francophone de Cyclisme” rifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”.

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable usanzwe anayoboye ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yatangaje ko  ari byiza kuko ari ryo rushanwa rya mbere ribaye kandi bahisemo abakinnyi bakiri bato kuko ari bo bazavamo abakinnyi b’ejo hazaza.

Avuga ko bishimiye ko hitabiriye ibihugu byinshi  kandi ko ari inzira nziza yo gutegura abakinnyi bakiri bato ku bihugu bimwe na bimwe kuko hari abo batumiye bagasanga abo bakinnyi badahari.

Iri rushanwa rikaba ryaratewe inkunga n’umuryango w’abayobozi b’imigi yo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa   bakaba bari mu Rwanda mu nama yabahuje aho  uyu muryango urimo kwizihiza imyaka 40 ushinzwe.

Abakinnyi b’u Rwanda mu byiciro byombi bitwaye neza (Foto Bugingo F)