Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Amagare: Habimana agiye gukorera imyitozo mu Busuwisi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 5, 2019

Umukinnyi  ukuri muto   akaba akina umukino wo gusiganwa ku magare, Habimana Jean Eric agiye kwerekeza mu Busuwisi aho azamarayo amezi 3 mu myitozo mu kigo k’imyitozo k’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi “UCI”.

Habimana ufite imyaka 18 akaba akinira ikipe ya Fly ifashwa na SKOL   bitagenyijwe ko azahaguruka mu Rwanda tariki 08 Nyakanga 2019 yerekeza mu mujyi wa Aigle mu Busuwisi ahari ikicaro cya UCI ndetse n’iki kigo k’imyitozo.

Uretse  kuba Habimana azajya akora imyitozo, abakinnyi bari muri iki kigo banakina amarushanwa atandukanye mu Busuwisi n’ahandi kuko baba bahahuriye n’abandi bavuye mu bindi bihugu.

Habimana atangaza ko byamushimishije cyane kandi  yizera ko bizamufasha kuzamura urwego rw’imikinire ku buryo byanamufasha kuzabona ikipe ikomeye yakinira hanze nawe agakina nk’uwabigize umwuga.

Uyu mukinnyi watangiye gukina umukino wo gusiganwa ku magare muri 2017  yaserukiye u Rwanda mu marushanwa atandukanye arimo  shampiyona y’Afurika  mu gusiganwa mu nzu “African Continental Track Championships 2017”. Muri 2018 yanitabiriye shampiyona y’Afurika mu gusiganwa mu muhanda “Road race” yabereye mu Rwanda naho muri  Mata 2019  akina  irushanwa ry’ibihugu by’Afurika mu karere ka 5 (ANOCA Zone 5) ryabereye  i Huye.

Habimana si we mukinnyi wa  mbere  w’umunyarwanda ugiye  gukorera imyitozo muri iki kigo kuko Ndayisenga Valens, Habiyambere Nicodem ndetse na Gasore Hategeka bakoreyeyo imyitozo.

Habimana Jean Eric ukinira Fly ugiye gukorera imyitozo mu kigo k’imyitozo cya UCI