Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Amagare : Habimana afite inzozi zo kuzakina i Burayi

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Apr 21, 2019

Habimana Jean Eric  ufite imyaka 18 akaba akinira ikipe y’igihugu y’ingimbi y’amagare ndetse na Fly   afite inzozi zo kuzakina ku mugabane w’u Burayi ku buryo yazakina amarushanwa akomeye ku rwego rwo hejuru arimo  Tour de France iri mu marushanwa ya  mbere ku isi.

Habimana Jean Eric ufite intego yo kwitwara neza akazabona ikipe i Burayi izamufasha gukina amarushanwa akomeye ku rwego rwo hejuru

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya yagize byinshi avuga ku buzima bwe n’uko yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’intego  ze mu minsi iri imbere.

HABIMANA NI MUNTU KI?

Yabonye izuba tariki 01 Mutarama 2001 mu kagari ka Kadahenda mu Murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batandatu ba Niyorukundo Liberatha na Twahirwa Cyrille.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye kuri GS Gihira mu Kadahenda, agarukira mu mwaka wa gatatu w’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

YAHAGARITSE AMASHURI AJYA GUKINA UMUKINO W’AMAGARE

Habimana avuga ko yarezwe na nyirakuru ubyara nyina waje  gupfa bigatuma ahagarika amashuri kuko atari kujya kubana n’ababyeyi be bari barimukiye i Kirehe ahantu atari kubona uko yitoza gukina umukino w’amagare

Ati : “Mu rugo  barimutse bajya gutura ku Rusumo,  nge aho nigaga najyaga nanitoza numva nshaka kuzanyonga igare. Naravuze nti  ninjya iriya za Kirehe sinzabona uko nzajya  ndinyonga kandi nta nubwo nabona abantu twari kuzajya twitozanya hamwe kandi nkabona ari kure ku buryo navayo n’igare risanzwe  ngo nge kwitoreza Nyabihu nongere nsubireyo.”

Akomeza agita  ati: “Nahisemo kwigumira Nyabihu kuko ari ho hari abandi bakuru banitozaga, ari nabo babinkundishaga kuko ari bo babonaga mfite imbaraga nshobora kubibasha. Ba Nsengimana na Mugisha Samuel bakiniraga  ikipe y’igihugu nkuru nibo twacomekaga turi ku igare risanzwe bagiye mu myitozo bo bakadutoza.”

 YITABIRIYE IRUSHANWA RYA MBERE AHITA AGURWA N’IKIPE YA FLY

Nyuma yo gukora imyitozo, muri Kamena 2016 Habimana yaje kwitabira irushanwa ryo gushaka impano i Gisagara aba uwa gatatu bimuhesha amahirwe yo kugurwa n’ikipe ya Fly Cycling iterwa inkunga na Skol ikaba ibarizwa muri Kigali.

Ati: “Icyo gihe ba Mugisha batubwiye ko i Butare haraba isiganwa rya Pinebalo ryo gushaka abana  bafite impano, twaritojje mba uwa gatatu muri rusange n’uwa mbere mu batarengeje imyaka 20  kandi bashakaga abakiri bato, mpita ntangira igare gutyo.”

Akomeza avuga ko yatangiye gukora imyitozo muri Fly  anatangira gukina  amarushanwa. Ati: “Nibuka ko nyuma y’amarushanwa atatu nahise mba uwa kane tuva i Rubavu  tujya i  Musanze. Icyo gihe kandi n’ubuzima ntibwangoye cyane kuko nari ngiye muri Fly, ikimara gusinya amasezerano y’ubufatanye na SKOL, bahita batujyana mu kigo mu Nzove  dutangira kubamo, tukajya dutaha kuwa mbere tugasubira mu kigo kuwa gatatu yo ikatumenyera ibyo dukeye byose. Twataha bakanaduha amagare yo kwitorezaho aho batubwiraga ko barimo kudufasha kugira ngo tuzamuke, bakadusaba gukora cyane.”

Habimana avuga ko aya mahirwe yari abonye mu buzima atari kuyapfusha ubusa, nk’umuntu wari uvuye ku igare rya pinebalo agahita abona ikipe.

Yatangiye kwigaragaza hakiri kare

Nyuma y’amezi ikenda muri Fly, Habimana yasohokeye ikipe y’igihugu y’ingimbi, yitabiriye shampiyona y’Afurika  mu gusiganwa mu nzu African Continental Track Championships 2017”  muri Werurwe 2017 muri Afurika y’Epfo azana imidari itatu.

Habimana Jean Eric (ibumoso) ubwo yegukana imidari 3 muri Afurika y’Epfo

Ati: “Numvise ko byanze bikunze igare nzarinyonga. Nigirira ikizere gikomeye. Ariko rero n’umutoza wacu yaradutozaga, akareba uko mpagaze akambwira ngo weho uge ugenda nta bwoba ufite, wumve ko ibintu byose bishoboka, ntugire ubwoba ngo aba basanzwe bamenyereye, kuko hari igihe baba baragutanzemo ukaba ariko nawe ubarusha impano, ukabasiga.”

Ikizere cya Habimana kandi cyaje kuzamuka cyane ubwo yari akimara gutwara shampiyona y’igihugu  mu gusiganwa n’ibihe umukinnyi ke   “Individual Time Trial” i Nyamata muri Kamena 2017.

Ubwo Habimana yegukanaga shampiyona y’igihugu mu gusiganwa n’isaha, umukinnyi ku giti ke (ITT)

Muri 2018  yegukanye umudari wa Feza ari kumwe n’abandi   mu gusiganwa n’igihe nk’ikipe “Team Time Trial” muri shampiyona y’Afurika yabereye mu Rwanda.   Yanegukanye kandi shampiyona y’igihugu ya 2018.

Habimana Jean Eric amaze kwegukana shampiyona y’igihugu mu kiciro k’ingimbi

Habimana Jeana Eric  yitabiriye shampiyona y’isi  yabereye  muri Autriche asoza ku mwanya wa 40. Yanitabiriye kandi imyitozo mu Bubiligi ari kumwe na bagenzi be  bakinana muri Fly  ajya no muri shampiyona y’isi yabereye muri Autriche ari mu ikipe y’igihugu.

Uhereye ibumoso, Habimana Jean Eric na Uhiriwe Byiza Renus baserukiye u Rwanda muri shampiyona y’isi mu kiciro k’ingimbi

Habimana (uwa gatatu uhereye iburyo) ari kumwe na bagenzi be ubwo bari mu Bubiligi

Yagize ati: “Njya mu Bubiligi nari nziko ngiye guhura n’abantu bakomeye kundusha mu bikoresho. Naho twaragiye tuzana imyanya myiza, ndavuga nti burya nta kintu kinini badusumbya usibye kubatinya.”

Yungamo ati: “Shampiyona y’isi no kuyirangiza byonyine ntabwo biba byoroshye. Kuba uwa 40, byatumye mvuga nti reka ngende nkomeze imyitozo ku buryo byibuze mu 2019 nazaza mu bakinnyi 15 ba mbere.”

Muri 2019, Habimana yegukanye umudari w’umuringa  muri shampiyona y’Afurika yabereye muri Ethiopia hamwe n’ikipe y’u Rwanda mu gusiganwa n’igihe “Team Time Trial”.

Habimana Jean Eric ari kumwe n’ikipe y’u Rwanda muri shampiyona y’Afurika muri Ethiopia

Yari ari mu ikipe y’u Rwanda yakinnye irushanwa ry’akarere ka 5 yabereye  i Huye tariki 02-06 Mata 2016   aho yegukanye umudari wa zahabu nk’ikipe mu gusiganwa n’igihe “Team Time Trial”, abona umudari wa Feza mu gusiganwa n’igihe ku giti ke “Individual Time Trial” anegukana umudari w’umuringa gusiganwa mu muhanda “Road race”.

Habimana na bagenzi be begukanye umudari wa zahabu

Habimana Jean Eric (iburyo) ubwo yegukanaga umudari wa Feza

Habimana (ibumoso) amaze kwambikwa umudari w’umuringa wari uwa 3 yegukanye mu mikino y’urubyiruko

INTEGO  MFITE NI   UKUBONA IKIPE IKOMEYE I BURAYI

Habimana ugiye gukina umwaka we wa nyuma mu ngimbi yumva agomba kwisubiza shampiyona y’u Rwanda kugira ngo azabashe kubona ikipe ikomeye azajya akinamo, bikazamuhesha amahirwe yo kuzakina amasiganwa akomeye ku rwego rwo hejuru.

Ati : « Intego nyamukuru   ni ukuzakina  amarushanwa akomeye nka Tour de France. Niyo ntego nihaye kubera ko narebye nkabona mu bakinnyi bose b’Abanyarwanda nta numwe urabasha kuyikina ndavuga nti nk’igihugu gikomeye mu mukino w’amagare tugomba gukora cyane kugira ngo tugere ku rwego rwo gukina irushanwa nk’iri. » 

Akomeza kandi avuga ko bizashoboka mu gihe cyose azitwara neza mu marushanwa y’abakuru.