Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Amagare:  Gahunda ya Rwanda Cycling 2018  yashyizwe ahagaragara

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 22-03-2018 saa 07:40:10

Tariki 24 Werurwe 2018 hazaba  isiganwa rya mbere  ku rutonde rw’amasiganwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”  akaba aterwa inkunga na Congebanque na Skol “Rwanda Cycing Cup 2018”.

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable ubwo yatangazaga gahunda ya Rwanda Cycling Cup 2018

Intera ya mbere y’iri siganwa, abasiganwa bazava i  Kigali  bagere i Huye bazenguruka aho bazasoza bakoze ibilometero 158.  Nk’uko byagenze muri 2017, iyi ntera izahuzwa no kwibuka Byemayire Lambert umwe mu bashinze ikipe ya CCA y’i Huye akaba yari  Visi Perezida  wa FERWACY  akaza gupfa muri 2016.

Kuri gahunda isiganwa rya kabiri rizaba tariki 19 Gicurasi 2018 ahazakinwa intera ya Kayonza-Gicumbi “Farmer’s Circuit”. Tariki 09 Kamena 2018 hazaba isiganwa ryo kwibuka “Race to remember” bakaba bataateganya aho rizabera. Tariki 23-24 Kamena 2018 hazaba shampiyona y’igihugu. Tariki 07 Nyakanga 2018 hazaba “Race for Culture” izava Nyanza isoreze Rwamagana banazenguruke.

Tariki 21-22 Nyakanga 2018 hazaba amasiganwa abiri yo kwitegura Tour du Rwanda 2018 izaba tariki 05-12 Kanama 2018. Aya  masignwa nayo hakaba hataremezwa aho azanyura kuko bizasaba ko hamenyekana inzira ya Tour du Rwanda 2018.

Nyuma ya Tour du Rwanda 2018, Rwanda Cycling Cup 2018 izakomeza aho tariki 06 Ukwakira 2018  hazaba intera ya Musanze-Rubavu hakabaho kuzenguruka “Kivu Race”.

Tariki 28 Ukwakira 2018 hazaba “Karongi Challege” aho abasiganwa bazazenguruka umujyi wa  Karongi.  Tariki 10 Ugushyingo 2018 hazaba intera ya Kigali-Musanze-Muhanga  “Central Race”  naho tariki 15 Ukuboza 2018 habe intera ya nyuma aho abasiganwa bazazenguruka muri Kigali.

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable yatangaje ko iyi gahunda ishobora guhinduka bitewe n’ibindi bikorwa. Yakomeje avuga ko  bazakomeza gufatanya n’abaterakunga babo ari bo Skol na Congebanque.

Rwanda Cycling Cup yatangiye gukinwa muri 2015 ikaba yarashyizweho kugira ngo abakinnyi b’abanyarwnada babone amarushanwa menshi abategurira gukina Tuour du Rwanda ndetse n’andi marushanwa atandukanye hanze y’u Rwanda.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.