Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Amagare: FERWACY igiye kwegera uturere ngo tubashe guteza imbere uyu mukino

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 23-03-2018 saa 08:08:00
Ikipe ya Fly iterwa inkunga na Skol ifite gahunda yo gutegura irushanwa

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Bayingana Aimable  atangaza ko   bagiye kwegera uturere  kugira ngo babasabe kubafasha mu  guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare.

Ikipe ya Fly iterwa inkunga na Skol ifite gahunda yo gutegura irushanwa

Iyi  ni gahunda yo gukangurira uturere gufasha amakipe y’umukino wo gusiganwa  ku magare aho ari, aho atari agashingwa. Perezida wa FERWACY, Bayingana yavuze ko ubwo Rwanda Cycling Cup 2018  izaba itangiye  aho bazajya  basoreza bagomba kujya begera ubuyobozi bwaho kugira ngo  babasobanurire ibyo bifuza ko bafatanya mu kuzamura umukino w’amagare.

Yagize ati Ni gahunda na Minisiteri y’Umuco na Siporo idushyigikiyemo kandi turizera ko bizagenda neza kuko benshi bamaze kubona ko umukino wo gusiganwa ku magare ushyizwemo imbaraga  watanga umusaruro”.

Amakipe yasabwe gutegura amarushanwa

Perezida wa FERWACY avuga ko  atari bo  bafite uburenganzira bwo gutegura amarushanwa gusa ko n’amakipe  afite ubushobozi yajya ategura amarushanwa mu bushobozi afite. Ati Si ngombwa ko ikipe itegura irushanwa rihambaye nk’ayo dutegura  ahubwo bategura iriri ku bushobozi bafite kandi  ntibyabagora”. Avuga ko atari ngombwa ko bahemba  amafaranga ko bashaka n’abaterankunga ku buryo bagira n’ibindi bintu bahembwa.

Yakomeje avuga ko bari batagereje ko FERWACY itangaza gahunda kugira ngo na bo  barebe uko bapanga ayo marushanwa.

Mu Rwanda hari amakipe afite ubushobozi ndetse n’abatarenkunga bashobora gutegura iri rushanwa. Ikipe ya Amis Sportifs y’i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque.  Kuri ibi, Mujyambere Louis De Montfort, umuyobozi ushinzwe ubucurizi muri Cogebanque yavuze ko atazi neza niba muri gahunda ikipe ya Amis Sportifs yapanze uyu mwaka harimo irushanwa  ariko ko basanzwe bakorana muri byinshi ku buryo irushanwa na ryo bariteguye bazabafasha nta kibazo.

Ku ruhande rwa Skol itera inkunga ikipe ya Fly, Mbayiha Alice  ushinzwe gutegura ibikorwa  yatangaje ko uwo mushinga bari bawufite wo gutegura irushanwa ariko ko ukinononsorwa kandi barizera ko bizashyirwa mu bikorwa.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.