Amagare: Bugesera WCT yerekanye umuterankunga mukuru « Jibu »
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
Mbere y’isiganwa rya 6 rya Rwanda Cycling Cup 2019 ryabereye i Muhanga tariki 02 Ugushyingo 2019, ikipe ya Bugesera Women Cycling Team yerekanye ku mugaragaro umuterankunga wayo mukuru, uruganda rutunganya amazi yo kunywa “Jibu”.
Nyuma y’iki gikorwa, Cyuzuzo Jeanne ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri “Jibu” yavuze ko bari basanzwe bakorana n’Akarere ka Bugesera mu isiganwa bajya bategura rya “20km de Bugesera” bamenye ko bashinze ikipe y’umukino w’amagare bifuza kubafasha. Yakomeje avuga ko bagiranye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa.
Umuvugizi w’ikipe ya Bugesera WCT, Kayirebwa Lilianne yavuze ko bashimira Jibu. Ati: “Twari dusanzwe dukorana, tumaze gushinga ikipe rero twarabegereye dusanga nabo babishakaga.”
Yakomeje avuga ko ubu iyi kipe ifite abakinnyi 6 ariko harimo gukina 4 kuko abandi bakiri bato batemerewe gukina amarushanwa. Kuri ubu bakaba bamaze kwitabira amasiganwa 4.
Iyi kipe byari byavuzwe ko ari iya Gasore Serge usanzwe afite “Gasore Serge Foundation”, Kayirebwa yavuze ko yashinzwe n’abantu batandukanye b’i Bugesera barimo na Gasore nk’uwagize igitekerezo cyo kuyishinga akaba abafasha kuko yanubakiye amacumbi iyi kipe i Ntarama.
Aka karere ka Bugesera ni kamwe mu turere tugaragaramo umubare munini w’abagore batwara amagare ari kimwe mu byatumye habaho igitekerezo cyo gushinga iyi kipe.