Amagare: Areruya yatangiye neza muri  shampiyona y’igihugu ya 2019

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 22, 2019

Abakuru (41,8km)

1. Areruya Joseph 54′ 04″

2. Nsengimana Jean Bosco 54′ 56″

3. Mugisha Samuel 55′ 20″

Ingimbi (25km)

1. Habimana Jean Eric 35’17”

2. Gahemba Barnabe 36’05”

3. Uhiriwe Byiza Renus 36’58”

Abagore (25km)

1. Mukashema Josiane 41’46”

2.Tuyishime Jacqueline 41’52”

3.Irakoze Neza Violette 42’12”

Areruya Joseph ukinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa  ni we wegukanye   umwanya wa mbere mu gusiganwa n’isaha umukinnyi ku giti ke «Individual Time Trial » muri shampiyona y’igihugu ya 2019 mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Tariki 22 Kamena 2019 ni bwo hakinwe ikiciro cyo gusiganwa n’isaha umukinnyi ku giti ke hakarebwa ibihe byakoreshejwe « Individual Time Trial ». Mu kiciro cy’abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka 23 « Men Elites &U-23 » basiganwe intera ya kilometero  41,8 (Nyamata-Ramiro-Nyamata).

Areruya Joseph ni we wegukanye umwanya wa  mbere  aho yakoresheje  iminota 54 n’amasegonda 04. Yakurikiwe ku mwanya wa 2 na Nsengimana Jean Bosco  wakoreshe iminota 54 n’amasegonda 56 naho ku mwanya wa 3 hasoza Mugisha Samuel ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka wakoresheje iminota 55 n’amasegonda 20.

N’ubwo Mugisha  yegukanye umwanya wa 3 muri rusange ni we wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Areruya yatangaje ko  muri rusange yishimiye kuba yisubije iki gice kuko n’umwaka ushize wa 2018 yari yegukanye  umwanya wa mbere. Yakomeje avuga ko  yatangiye isiganwa ameze neza ariko ko mu muhanda bahuye n’umuyaga mwishi watumaga adafata umuvuduko wo hejuru.

Ku ruhande rwa Mugisha wabaye uwa 3  muri rusange akaba uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 yavuze ko umusaruro yabonye awishimira kuko bwari ubwa mbere akinnye shampiyona y’igihugu kuva yatangira gukina umukino wo gusiganwa ku magare.

Ati :“Aha hantu ni ubwa mbere  narimpakiniye gusa nakoze ibishoka byose ngo nsinde ariko ntibyankundira.”

Mu kiciro k’ingimbi “Men Juniors” ndetse no mu bagore “Women Elites” basiganwe intera ya kilometero 25. Mu ngimbi uwabaye uwa mbere ni  Habimana Jean Eric  wakoresheje  iminota 35 n’amasegonda 17, yakurikiwe na Gahemba Barnabe (36’05”) naho ku mwanya wa 3 haza  Uhiriwe Byiza Renus (36’58”).

Mu bagore, Mukashema Josiane ukinira Benediction Excel Energy ni we wabaye uwa mbere aho yakoresheje iminota 41 n’amasegonda 46 yakurikiwe na Tuyishime Jacqueline (41’52”) na Irakoze Neza Violette (42’12”).

Shampiyona irasozwa haba isiganwa ryo mu muhanda

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2019  haraba isiganwa  ryo mu muhanda “Road race”.

Mu ngimbi “Men Juniors” n’abagore “Women Elite” barasiganwa intera ya kilometero 105,4 aho bazahagurukira Kicukiro saa tatu (09h00) bakomereze Nyamata-Ramiro-Nyamata-Kicukiro-Sonatube-Chez Lando  basoreze kuri  Sitade Amahoro.

Mu bakuru “Men Elites &U-23” nabo bazakoresha iyi nzira ariko nibagera kuri Sitade Amahoro bagarutse  bazenguruka inshuro 3 inzira ya Sitade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga Hospital-MTN-RDB-Airtel -Sitade Amahoro aho bazasoza bakoze intera ya kilometero 159,3.

Abitwaye neza ku munsi wa mbere wa shampiyona y’igihugu ya 2019, uhereye ibumoso Areruya mu bakuru, Mugisha mu batarengeje imyaka 23, Mukashema mu bagore na Habimana Jean Eric mu ngimbi (Foto Bugingo F.)

Habimana Jean Eric mu kiciro k’ingimbi ubwo yari ahagurutse

Mukashema Josiane mu bagore ubwo yari asoje

Uwizeye Jean Claude ukina mu Bufaransa ubwo yari ahagurutse

Mugisha wabaye uwa gatatu muri rusange n’uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 ubwo yari ahagurutse

Mugisha asoje

Nsengimana Jean Bosco wengukanye Tour du Rwanda 2015 ubwo yari ahagurutse

Ubwo Nsengimana yari asoje

Areruya wabaye uwa mbere ahagurutse

Ubwo yari asoje