Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Amagare: Areruya yahesheje u Rwanda itike yo kuzitabira Tour de France

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 06-02-2018 saa 08:12:07
Areruya Joseph (hagati) ari kumwe na Chokri El Mehdi wabaye uwa kabiri (ibumoso) na El Kouraji Mohcine (iburyo)

Areruya Joseph nyuma yo kwegukana irushanwa ry’Afurika mu batarengeje imyaka  23 “Tour de l’Espoir 2018”  byahise bihesha u Rwanda itike yo kuzitabira  iri rushanwa ku rwego rw’isi risanzwe rizabera mu Bufaransa  kuva tariki 16 kugeza 25 Kanama 2018.

Areruya Joseph (hagati) ari kumwe na Chokri El Mehdi wabaye uwa kabiri (ibumoso) na El Kouraji Mohcine (iburyo)

Iri rushanwa ry’Afurika  ryabereye muri Cameroun kuva tariki 31 Mutarama kugeza 04 Gashyantare 2018. Ryitabiriwe n’ibihugu 14 by’Afurika (Cameroun, Eritrea, Maroc, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Algeria, Tunizia, Ethiopia, Mauritius, Cote d’Ivoire, RDC, Burkina Faso, Mali na  Misiri) na  Vietnam  yo muri Asia.

Nyuma y’intera 4, Areruya Joseph  wari umaze iminsi mike yegukanye irushanwa rikomeye muri Afurika “La Tropicale Amissa Bongo 2018″ yongeye kwigaragaza yegukana n’iri siganwa aho mu bilometero 403.9  yakoresheje amasaha 10, iminota 27 n’amasegonda 34, yakurikiwe n’abakinnyi babiri bakomoka muri Maroc, Chokri El Mehdi wabaye uwa kabiri (10h30’14”) na El Kouraji Mohcine wabaye uwa 3 (10h30’40”).

Mu bandi bakinnyi bari baserukiye u Rwanda, Ukiniwabo Rene yasoje ku mwanya wa 4, Munyaneza Didier (9), Mugisha Samuel (11), Ruberwa Jean (26) naho Hakiruwizeye Samuel asoza ku mwanya wa 28. Muri rusange, ikipe y’u Rwanda ni yo yegukanye umwanya  mbere ikurikirwa na Maroc naho Eritrea iza ku mwanya wa 3.

Uko u Rwanda rwegukanye iri siganwa
Mu ntera ya  mbere, Areruya Joseph yasoje ku mwanya wa 5, intera ya kabiri asoza ku mwanya 6 ariko Ukiniwabo Rene aba uwa 2. Intera 3 ni yo yahesheje insinzi u Rwanda  aho Mugisha yayegukanye ari kumwe na Areruya bigatuma ashyira ikinyuranyo cy’iminota 2 n’amasegonda 16  kuri Mebrahtom Natnael wo muri Eritrea wari umaze iminsi ibiri ayoboye. Intera 4, Areruya yasoje ku mwanya 4  ntihagira igihinduka ku rutonde rusange.

Iyi kipe y’u Rwanda yaraye igarutse mu Rwanda aho aba bakinnyi bagomba gusanga abandi bagakomeza kwitegura shampiyona y’Afurika izabera mu Rwanda kuva tariki 13-18 Gashyantare 2018.

Uko Areruya na bagenzi be bakiriwe 

Areruya yakiriwe neza n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda

Areruya Joseph yakiriwe n’ababyeyi be

Amb Habineza Joseph (ibumoso) wigeze kuba Minisitiri w’umuco na siporo ari kumwe na Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable

Areruya Joseph nawe ibyishimo byagaragaraga ku maso

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Sterling Magnell

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.