Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Amagare: Areruya wegukanye «La Tropicale Amissa Bongo 2018» yakiriwe neza

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 24-01-2018 saa 05:26:19
Areruya Joseph ubwo yari ageze ku kibuga k'indege i Kanombe yerekana igihembo yatsindiye (Foto James R)

Areruya Joseph  ari kumwe n’abakinnyi bari bajyanye muri Gabon mu isiganwa rya mbere muri Afurika  «La Tropicale Amissa Bongo 2018»  bakiriwe neza n’Abanyarwanda ubwo bari bagarutse mu Rwanda ejo hashize tariki 23 Mutarama 2018.

Areruya Joseph ubwo yari ageze ku kibuga k’indege i Kanombe yerekana igihembo yatsindiye (Foto James R)

Iri siganwa riri ku kigero cya 2.1 ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye kandi bakina amarushanwa akomeye ku isi, Areruya Joseph yitwaye neza  arayegukana  aho mu bilometero 998 yakoresheje amasaha 23, iminota 52 n’amasegonda 24 yakurikiwe ku rutonde na  Holler Nikodemus ukinira ikipe Bike Aid naho ku mwanya wa 3 haza   Gaudin Damien   ukinira ikipe ya Direct Energie  yo mu Bufaransa.

Areruya nyuma yo kwegukana iri siganwa  rya mbere muri Afurika ryari ribaye ku nshuro ya 13  yabaye umukinnyi wa mbere ukomoka muri Afurika uryegukanye   akinira ikipe  yo muri Afurika gusa aba uwa 3 mu bamaze kuritwara. Abandi  baryegukanye ni Natnael Berhane wo muri Eritrea mu 2014 ariko akaba yarakiniraga ikipe ya Europcar mu Bufaransa ndetse na Rafaâ Chtioui wo muri Tunizia wayegukanye mu 2015 akinira ikipe ya Skydive Dubai Pro Cycling.

Areruya yakiranywe ibyishimo n’Abanyarwanda

Iri siganwa ryasojwe tariki 21 Mutarama 2018, ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 ni  bwo Areruya  n’abo bari bajyanye bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahari Abanyarwanda benshi bakunda umukino w’amagare.

Areruya Joseph yakiriwe n’abantu benshi akigera mu Rwanda (Foto James R)

Kuva i Kanombe kugera kuri Sitade Nto Amahoro i Remera mu muhanda Abanyarwanda bagaragaje ibyishimo cyane batewe n’iyi nsinzi ya Areruya Joseph.

Areruya Joseph yatangaje ko yishimye cyane kandi ashimira Abanyarwanda baje kubakira. Ati Ntabwo narinzi ko biza kugenda gutya gusa ndashira abaje kutwakira bose ndabashimiye ibi ni ibintu by’agaciro”.

Areruya yatangaje ko ubundi bagiye bafite intego yo kwegukana nibura intera ubundi akaba n’umunyafurika witwaye neza. Ati Iyo  ugiye ufite intego yo gutsinda uba uri mu nzira zo kwegukana umwambaro w’umuhondo ugaragaza  uwegukanye isiganwa ryose, narabikoze  ndayibona biba ngombwa ko tuyirinda turayegukana”.

Bamwe mu bakunzi b’umukino w’amagare mu karere ka Kayonza baribaje kwakira umwana wabo

Umutoza wari wajyanye n’iyi kipe, Sempoma Felix yavuze ko ibi ari ibintu bishimishije kuko iri siganwa nta mutoza utaba wifuza kuryegukana.

Nawe yavuze ko bagiye bafite intego yo gushaka nibura kwegukana intera. Ati Buri wese aba ashaka kwegukana isiganwa ariko iyo ubona bigoye wiha intego yo kwegukana intera imwe cyangwa 2,  twagezeyo rero turavuga tuti tugomba gushaka agace tukagatwara twongere twandike amateka nk’ayo mu 2014. Umunsi wa mbere, uwa kabiri n’uwa 3 byaratugoye ariko  uwa 4 dutwara  intera ndetse  n’umwambaro w’umuhondo tubona ni inzozi zigezweho”.

Ikipe yose yari yaserukiye u Rwanda muri Gabon

Areruya asobanuka uko yegukanye iri siganwa mu buryo bugoye kuko intera ya nyuma yabaye tariki 21 Mutarama 2018 abakinnyi bari bahanganye bashatse kumunaniza ariko agahatana kugeze asoje hamwe naho arusha umukurikiye amasegonda 18. Ati Mbere y’iyi ntera umutoza hari uwamubwiye ko hari abakinnyi bangambaniye mbona bimuteye ubwoba ariko ndamubwira nti humura ndiyizeye kandi mfite imbaraga”.

Kuri Sitade Nto Amahoro i Remera byari ibyishimo

Yakomeje avuga ko isiganwa ritangiye bamwatatse cyane koko ariko nawe agahatana cyane. Ati “Narahatanye nkavuga nti iwacu hari ibitaro ninshaka nzagende ndyameyo ariko ntibansinde, naratobokesheje ariko nkoresha imbaraga nsubira mu gikundi dusoreza hamwe ndayegukana maze bose bakajya baza kunshimira”.

Uyu muhango wo kwakira ikipe y’u Rwanda wabereye kuri Sitade Amahoro ahari haje abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, ari naho Areruya akomoka ndetse n’abayobozi batandukanye mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”.

Mu baje kwakira Areruya Joseph harimo n’ababyeyi be (bicaye hagati)

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza , Murenzi Jean Claude ashimira Areruya Joseph

Areruya Joseph ashyikirizwa igihembo yagenewe na Tele 10

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.