Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Amagare: Areruya na Mugisha ni bo babashije gusoza Tour de France 2018

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Aug 28, 2018

Kuva tariki 17 kugeza 26 Kanama 2018 mu Bufaransa habereye isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 “Tour de France U-23”. Iri siganwa rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu 26 birimo n’u Rwanda rwari ruhagarariye umugabane w’Afurika.

Areruya Joseph (ibumoso) na Mugisha Samuel (iburyo) ni bo babashije gusoza Tour de France U-23

Ikipe y’u Rwanda  yari igizwe n’abakinnyi 6 ari bo Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 ubu akaba akinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa, Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 akaba akinira Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ariko ikaba ibarizwa mu Butaliyani.  Hari kandi Munyaneza Didier wegukanye shampiyona y’u Rwanda ya 2018 akaba akinira Benediction Club, Hakiruwizeye Samuel ukinira CCA, Ukiniwabo Rene Jean Paul ukinira Amis Sportifs y’i Rwamagana ndetse na Manizabayo Eric ukinira Benediction Club.

Abakinnyi 6 bari baserukiye u Rwanda muri Tour du France U-23

Nyuma y’intera ya 2, havuyemo umukinnyi umwe ari we Gamper Patrick wo muri Autriche. Ku ntera ya 3 yakinwe tariki 19 Kanama 2018, abakinnyi 4 muri 6 bari bahagariye u Rwanda barimo  Munyaneza Didier, Manizabayo Eric, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Hakiruwizeye Samuel bavuye mu irushanwa.

Ubwo Ukiniwabo Rene Jean Paul yakoraga impanuka iri mu byatumye adakoze irushanwa

Mugisha Samuel mu minsi ya mbere yahuye n’ikibazo cyo gupfumukisha igare

Kuva ku ntera ya 4, abakinnyi 2 b’u Rwanda, Mugisha Samuel n’Areruya Joseph bakinnye bonyine barinda bagera ku munsi wa nyuma tariki 26 Kanama 2018 ubwo habaga intera ya nyuma ya 10 yo kuva ahitwa Val d’Isère  kugera Saint-Colomban-des-Villards Col du Glandon ahareshya  n’ibikometero 150,8.

Mu ntera ya nyuma ya 10, Areruya yitwaye neza kuko yayoboye igikundi k’imbere umwanya munini

Kuri iyi ntera, Mugisha yasoje ku mwanya wa 25 naho Areruya asoza ku mwanya wa 66 gusa akaba yarigaragaje dore yayoboye igikundi umwanya munini anahabwa igihembo k’umukinnyi wahatanye cyane.

Areruya yahawe igihembo nk’umukinnyi wahatanye kurusha abandi

Pogačar Tadej ni we wegukanye iri siganwa

Iri siganwa ryari ribaye ku nshuro ya 55 akaba ari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye, Pogačar Tadej ukomoka muri Slovenia ni we waryegukanye akurikirwa n’Arensman Thymen ukomoka mu Buholandi naho ku mwanya wa 3 haza Mäder Gino ukomoka mu Busuwisi.

Abakinnyi babiri b’u Rwanda babashije gusoza isiganwa, Areruya Joseph yasoje ku mwanya wa 73 naho Mugisha asoza ku mwanya 76 mu bakinnyi 124 babashije gusoza isiganwa mu gihe ryari ryatangiwe n’abakinnyi 156.

Mu gihe abandi bakinnyi bagomba kugaruka mu Rwanda ejo tariki 28  Kanama 2018, Mugisha n’Areruya bagomba kuguma ku mugabane w’u Burayi aho bazakomeza kwitegura shampiyona y’Isi izabera Innsbruck muri Autriche kuva tariki 22 kugeza ku ya 30 Nzeri 2018.