Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Amagare: Akarere ka Huye katanze miliyoni eshanu muri 31 zizakoreshwa na CCA

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Mar 19, 2018

Ikibazo cy’amikoro no kutagira ikerekezo kirambye ni bimwe mu byugarije amakipe y’umukino w’amagare yo mu Rwanda.  Ikipe ya Cycling Club for All (CCA) ibarizwa mu karere ka Huye izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 31 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino.

Perezida wa CCA, Bihira Bosco

Ni amafaranga yemejwe n’inama y’inteko rusange yateguwe n’abanyamuryango b’iyi kipe yateranye ku  wa Gatandatu taliki 17 Werurwe 2018 i Huye.

Nk’uko byasobanuwe na Bihira Bosco, Perezida wa  CCA, miliyoni 47 ni zo zikenewe kugira ngo ikipe ikore neza  mu gihe hanabonetse miliyoni 31 byatuma iyi kipe ibasha kwitabira amarushanwa. Aya mafaranga azagendera ahanini mu kugura amagare mashya atandatu azatwara miliyoni 7,8 no kwita ku bakinnyi.

Ni mu gihe ariko umwaka ushize CCA yari yakoresheje miliyoni 9 z’amafaranga arimo miliyoni zisaga eshatu zavuye mu misanzu y’abanyamuryango, miliyoni ebyiri zatanzwe n’umuterankunga Horizon Express na miliyoni 1 n’ibihumbi 969  y’ibihembo byegukanywe n’abakinnyi mu gihe nyamara  abanyamuryango bari bemeje ingengo y’imari ya miliyoni 35.

Kuri iki kibazo cy’amikoro abanyamuryango basabye  komite gushyira imbaraga mu kuganiriza Akarere ka Gisagara kugira ngo kunganire Akarere ka Huye kazajya gatanga miliyoni eshanu ku mwaka.

Bihira Bosco yabwiye Imvaho Nshya ko bakora ibishoboka mu kwegera abafatanyabikorwa n’ubwo hakiri urugendo rurerure mu gukemura ibibazo byugarije iyi kipe birimo kutagira umutoza uhoraho, kutagira umukanishi n’umukozi ushinzwe ubuzima buhoraho bw’ikipe; kubura ibikoresho bisimbura ibishaje mu magare bigomba gutumizwa  hanze y’u Rwanda.

CCA irategura irushanwa rya mbere muri “Rwanda Cycling Cup 2018” rizaba tariki 24 Werurwe 2018 ryitiriwe Byemayire Lambert umwe mu bashinze iyi kipe wanahoze ari Visi Prezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino. Iranateganya ko muri uyu mwaka yatangiza ikipe y’abakobwa ikanakoresha irushanwa ryo gushaka impano mu  bana bo mu karere ka Huye na Gisagara.

Iyi kipe yashinzwe mu 2009, mu mwaka ushize yabaye iya kabiri muri  Rwanda Cycling Cup.