Amagare: Abakinnyi barimo guhugurwa ku ndangagaciro ziganisha ku nsinzi n’ejo hazaza heza

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 25, 2019

Mu kigo mpuzamahanga  k’imyitozo i Musanze  “ARCC” kuva  tariki 23 Mata 2019 harimo kubera amahugurwa y’abakinnyi b’ingimbi n’abangavu “Juniors” ku ndangagaciro ziganisha ku nsinzi n’ejo hazaza heza.

Aya mahugurwa akaba yarateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa  ku magare mu Rwanda “FERWACY” n’iki kigo aho  atangwa n’impuguke mu bijyanye no guhindura imyitwarire, Nshimyimana Emmanuel.

Umukino w’amagare mu Rwanda witabirwa n’urubyiruko rwinshi, ariko haracyari ikibazo gikomeye mu iterambere ry’abawukina kuko kenshi usanga abakinnyi bakina neza, bakitwara neza, bakamenyekana cyane, bagakundwa ariko ntibabimaremo igihe kinini.

Abenshi bagorwa no kurinda ikizere cyabo bigatuma bibagirana vuba cyane. Hari byinshi byibazwa nk’ikibitera, icyakorwa kugira ngo umukinnyi atere imbere ibihe byose, inyungu umukinnyi akura mu mukino w’amagare, icyo yakora  kugira ngo  abone izo nyungu, uko ya nyungu yaba ingana kose yamugirira akamaro.

Ibi bibazo byose bishingira ku myitwarire n’indangagaciro no gutekereza byimbitse bifasha umukinnyi gutera imbere no kugera ku cyo yifuza.

Umukinnyi akwiriye kugira intego mu buzima bwe, gutekereza ejo hazaza he, kumenya ko hari imyaka yo gukina izagira igihe irangirira ariko ko ubuzima bwe bugomba kuzakomeza kandi  neza.

Umuyobozi wa ARCC, Habarurema Ruben yatangarije Imvaho Nshya ko aya mahugurwa yatangiye tariki 23 akazasozwa 29 Mata 2019  yitabiriwe n’abakinnyi 36 barimo abahungu 31 n’abakobwa 5 baturutse mu makipe yose yo mu Rwanda  ndetse n’abatoza 4.

Yakomeje avuga ko bahereye mu bakiri bato mu rwego rwo kubereka uburyo  bakwitwara neza  kugira ngo bazabyaze umusaruro impano zabo nk’uko biri no muri gahunda za Leta  kandi zo guteza imbere imikino bihereye mu bakiri bato.

Nyuma y’iki kiciro tariki 02 kugeza 12 Gicurasi 2019 hazakurikiraho abakinnyi bakuru.

Zimwe mu ndagagaciro ziganisha ku nsinzi

Harimo ubupfura, ubumuntu, impuhwe, kwihangana, kwiyitaho, kuba inyangamugayo, gukunda igihugu, gukorera hamwe, kugira ukuri, kugira ibanga, kumenya kuyobora no kwiyobora  ndetse no kubaha abakuyobora.

Abitabiriye amahugurwa ku ndangagaciro ziganisha ku nsinzi n’ejo hazaza heza

Nshimyimana Emmanuel urimo gutanga aya mahugurwa

Bamwe mu bakinnyi barimo kungurana ibitekerezo mu byo bahuguwe