Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Amagare: Abakinnyi ba Fly bamaze kwitabira amasiganwa abiri mu Bubiligi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 16, 2019

Kuva   tariki 11 Nyakanga 2019, abakinnyi 7 b’ikipe ya Fly CC   mu mukino wo gusiganwa ku magare iterwa inkunga na Skol bari mu mujyi wa Eeklo  aho bagiye kwitabira amarushanwa atandukanye ndetse n’imyitozo.

Aba bakinnyi bamaze gukina amarushanwa 2 muri 25 bagomba gukina mu gihe k’ibyumweru 5 bazamara muri iki gihugu .

Irushanwa rya mbere ryabaye tariki 13 Nyakanga 2019 ahakinnye abakinnyi  bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Men Elites &U-23”. Abasiganwa bagera ku 142 bazengurutse inshuro 15 ahitwa Borsbeke basoza bakoze intera ya kirometero 117,5. Mu Bakinnyi 4 b’ikipe ya Fly, Mugisha Moise ni we witwaye neza  asoreza ku mwanya wa 4 aho yakoresheje  amasaha  2, iminota 41 n’amasegonda 9.

Muri iki kiciro, Desmecht David ukomoka mu Bubiligi ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 40 n’amasegonda 50. Undi mukinnyi wa Fly CC wabashije gusoza ni Dukuzumuremyi All Fidele wasoreje ku mwanya wa 66. Mutabazi Cyprien  na Niyonshuti Jean Pierre  nta bwo babashije gusoza.

 Irushanwa rya kabiri ryitabiriwe n’ingimbi

Irindi rushanwa ryabaye tariki 14 Nyakanga 2019 aho ryitabiriwe abakinnyi babiri mu kiciro k’ingimbi “Juniors”. Abakinnyi bose bitabiriye bari 120 bazenguruka ahitwa Borsbeke bakora intera ya kirometero 86. Verstappen Tijs ukomoka mu  Bubiligi ni we wegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 2, iminota 2 n’amasengonda 32.

Abakinnyi batatu b’ikipe ya Fly ari bo Nsabimana Jean Baptiste, Muhoza Eric na  Hakizimana Félicien habashije gusoza  Nsabimana Jean Baptiste wasoreje ku mwanya wa 63. Muhoza Eric yakoze impanuka we na Hakizimana Félicien ntibabasha gusoza.

Aya marushanwa arakomeza uyu munsi tariki 16 Nyakanga 2019 aho  haba isiganwa  mu kiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Men Elites &U-23”  aho baza gukinira ahitwa  Wachtebekd aho basiganwa intera ya kirometero 117. Mu kiciro k’ingimbi “Juniors” bo bazongera gukina tariki 18 Nyakanga 2019 aho bazakinira ahitwa Herbeumont.

Ubwo abakinnyi ba Fly bitabiraga irushanwa rya mbere mu Bubiligi, Mugisha (imbere ibumoso) yitwaye neza aba uwa kane