Amagare: Abakinnyi 7 bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Sep 22, 2018

Kuva uyu munsi tariki 22 kuzagera 30 Nzeri 2018 mu mujyi wa Innsbruck muri Autriche hazabera shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare ku nshuro ya 91  “2018 UCI Road World Championships”.

Uhereye ibumoso ni Hakiruwizeye Samuel, Uhiriwe Byiza Renus (hagati) na Habimana Jean Eric (iburyo) ubwo bari bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Autriche

Abakinnyi 7 bari mu byiciro bibiri ni bo bazahagararira u Rwanda. Aba barimo Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 akaba akinira ikipe ya Delko Marseille  mu Bufaransa, Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 akaba akinira ikipe  ya Dimension Data for Qhubeka  yo muri Afurika y’Epfo ikaba  ibarizwa mu Butaliyani.

Uretse aba bakinnyi kandi hari Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu akaba ari we wegukanye shampiyona y’igihugu ya 2018, Ukiniwabo Rene Jean Paul ukinira Amis Sportifs y’i Rwamagana ndetse na Hakiruwizeye Samuel ukinira CCA. Aba bakinnyi bose bakaba bazakina mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Ikindi kiciro cy’abakinnyi b’ingimbi “Junior” kigizwe na Habimana Jean Eric ukinira Fly akaba ari we wegukanye shampiyona y’igihugu mu ngimbi ndetse na Uhiriwe Byiza Renus ukinira Muhazi CG akaba ari we wegukana shampiyona y’igihugu mu ngimbi mu  gusiganwa n’isaha umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial.”

Uyu mwaka hakaba nta bakinnyi bakuru “Elite” ndetse n’abakobwa  b’u Rwanda bazitabira.

Uko abakinnyi b’u Rwanda bazakina

Irushanwa nyirizina ritangira ejo tariki 23 Nzeri 2018 gusa nta mukinnyi w’u Rwanda uzarushanwa.

Tariki 24 Nzeri 2018 hazakinwa gusiganwa n’isaha, umukinnyi ku giti ke “Individual Trime Trial” aha  abakinnyi b’u Rwanda bakina mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23  bazarushanwa mu ntera y’ibilometero 27,8.

Bukeye bwaho tariki 25 Nzeri 2018, hazakinwa gusiganwa n’isaha, umukinnyi ku giti ke “Individual Trime Trial” ari mu kiciro k’ingimbi “Junior” aho abakinnyi b’u Rwanda babiri Uhiriwe na Habimana  bazarushanwa ahareshya na kirometero 27,8.

Tariki 27 Nzeri 2018 ni bwo abakinnyi b’u Rwanda bazongera kurushanwa ahazaba isiganwa ryo mu muhanda “Road race” mu kiciro k’ingimbi “Junior”. Aha bazasiganwa intera ya kirometero 132,4.

Tariki 28 Nzeri 2018  hazakinwa isiganwa ryo mu muhanda  “Road race” mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23 aho bazasiganwa intera ya kirometero 179,9.

Abakinnyi benshi biteguriye i Burayi

Mu rukerera rw’ejo hashize tariki 21 Nzeri 2018 ni bwo abakinnyi 3 ari bo Habimana Jean Eric na Uhiriwe Byiza Renus ndetse na Hakiruwizeye Samuel bahagurutse mu Rwanda bari kumwe n’umutoza mukuru, Sterling Magnell  ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi, Byukusenge Nathan.

Aba bakinnyi  biteguriraga mu Rwanda  bagomba gusanga bagenzi babo barimo Mugisha na Areruya basanzwe bafite amakipe i Burayi  na  Munyaneza na Ukiniwabo bari bamaze iminsi bakorera imyitozo mu Bufaransa mu ikipe ya POCCL ikinamo Ndayisenga na Uwizeye Jean Claude  ikaba ibarizwa  mu mujyi wa Nantes.

Mu nshuro 4 ziheruka u Rwanda rwitabiriye shampiyona y’Isi (2014, 2015, 2016 na 2017) nta mukinnyi urabasha kwegukana umudari.