Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Amagare:  Abakinnyi 3 ba Fly bashoboye gusoza irushanwa rya 3 mu Bubiligi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 18, 2019

Tariki 16 Nyakanga 2019, abakinnyi 4 b’ikipe ya Fly CC bakinnye isiganwa rya  gatatu mu kiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Elite &U-23”.

Iri siganwa ryabereye ahitwa Wachtebeke aho abakinnyi  82 bazengurutse  muri uyu mujyi basoza bakoze intera ya kirometero 117.

Ku ruhande rw’ikipe ya Fly CC hari hakinnye abakinnyi 4 ari bo Mugisha Moise, Dukuzumuremyi Ally, Mutabazi Cyprien  na Niyonshuti Jean Pierre.

Mugisha Moise wari witwaye neza mu isigana rya mbere tariki 16 Nyakanga 2019  aho yari yasoreje ku mwanya wa 4  nta bwo  yabashije kongera  kwitwara neza  kuko yasoreje ku mwanya wa 44 gusa yakinnye neza kuko mu kuzenguruka inshuro 4 za mbere yari ayoboye igikundi cyari imbere.

Muri aba bakinnyi 4 batangiye isiganwa batatu babashije gusoza  ari bo Dukuzumuremyi Ally Fidele wasoreje ku mwanya wa 39, Mugisha Moise  wasoreje ku mwaya wa 44 ndetse na Mutabazi Cyprien wasoreje ku mwanya wa 52. Niyonshuti nta bwo yabashije gusoza isiganwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2019 harakinwa isiganwa rya 4 ariko rirakinwa n’abakinnyi b’ingimbi ari bo Nsabimana Jean Baptiste, Muhoza Eric na  Hakizimana Félicien. Aba bakinnyi barakinira ahitwa Herbeumont aho bakora intera ya kirometero 102,4.

Mu irushanwa rya mbere  ryabaye tariki 14 Nyakanga 2019 aho ryitabiriwe n’abakinnyi 120 bazenguruka naho ahitwa Borsbeke bakora intera ya kirometero 86. Verstappen Tijs ukomoka mu  Bubiligi ni we wegukanye umwanya wa mbere mu gihe abakinnyi batatu b’ikipe ya Fly ari bo  Nsabimana Jean Baptiste, Muhoza Eric na  Hakizimana Félicien habashije gusoza  Nsabimana Jean Baptiste wasoreje ku mwanya wa 63. Muhoza Eric yakoze impanuka we na Hakizimana Félicien ntibabasha gusoza.

Muri iki kiciro k’ingimbi “Juniors” bazongera gukina tariki 20 Nyakanga 2019 aho  bazakinira ahitwa Dentergemaho bazazenguruka muri uyu mujyi basoze bakoze intera ya kirometero 84,5.

Ku wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019  mu kiciro cy’abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Men Elites &U-13” bazakina irushanwa  ryabo rya 3  rizabera ahitwa Evergem.

Abakinnyi b’ikipe ya Fly CC mbere yo gutangira isiganwa