Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Amagare: Abakinnyi 25 bo muri RDC baje mu Rwanda  mu myitozo izamara iminsi 20

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 29, 2019

Tariki 28 Kamena 2019 ni bwo abakinnyi bagera kuri  25 bo muri RDC baje mu Rwanda aho bagomba kumara iminsi  20 bitoza mu rwego rwo kwitagura irushanwa mpuzamahanga rizabera muri RDC “Tour de la RDC 2019” bakaba  bazakorera imyitozo mu kigo k’imyitozo  i Musanze.

Abakinnyi 10 bari kumwe n’umutoza wabo ni bo baciye ku kibuga k’indege i Kanombe aho baje n’indege ya Rwandair abandi 15 bakaba  baraciye i Goma.

Bakigera mu Rwanda, umutoza Sumbu Masara Pierre yatangaje ko bahisemo kuza mu Rwanda kuhakorera imyitozo kuko bizeye neza ko hari byinshi bazunguka mu bijyanye n’imikinire. Yagize ati: “Aho kujya ahandi twahisemo kuza hano kuko turi abavandimwe kandi hose birazwi ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu mukino wo gusiganwa ku magare.”

Yakomeje avuga ko  bagiye kumara iyi minsi bitegura isiganwa ry’iwabo muri RDC aho yavuze ko mu Rwanda ari ahantu heza ho kwitegurira ku bakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare.

Ati : “Turi kwitegura isiganwa ribera iwacu ni byo,  kuza hano ni ikintu gikomeye kuko u Rwanda ni igihugu k’imisozi 1000 bizadufasha rero kuko abakinnyi bazacu bazamenyera gusiganwa ahantu haterera.”

Sumbu  nawe wakinnye umukino wo gusiganwa ku magare akaba amaze imyaka hafi 25 azamura abakinnyi muri RDC yatangaje ko  mu minsi bazamara mu Rwanda bashobora gukina amarushanwa atandukanye  kugira ngo abakinnyi be bamenyere.

Umwe muri aba bakinnyi,  Jimmy Muhindo  nawe yashimangiye ko kuba u Rwanda rumaze kugera kure muri uyu mukino hari byinshi bazigira mu Rwanda ku buryo bashobora kuzitwara neza muri Tour de la RDC 2019, irushanwa rizatangira tariki 21 Nyakanga 2019. Ati : “Ndizera ko kwitegurira mu Rwanda bizadufasha ku buryo binakunze twabasha kwegukana intera imwe cyangwa 2.”

Umuyobozi w’ikigo k’imyitozo cya Musanze “ARCC”, Habarurema Ruben  wari waje kwakira iyi kipe ya RDC  ku kibuga k’indege i  Kanombe yatangaje kuba  iyi kipe ije mu Rwanda ari ikimenyetso cy’umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye. Yakomeje avuga ko muri Afurika nta handi wasanga ikigo k’imyitozo nk’iki.

N’ubwo iyi kipe yazanye n’umutoza wayo, Habarurema avuga ko hari byinshi abatoza bo mu Rwanda bazabafasha  kugira ngo urwego rwabo ruzamuke kuko u Rwanda rufite aho rugeze muri uyu mukino. Ati :“Baje  kwiga  kandi nizera ko bazunguka byinshi.”

Iri risiganwa “Tour de la RDC 2019”  rizaba ribaye ku nshuro ya 7 rizatangira tariki 21 risozwa tariki 31 Nyakanga 2019. Ikipe ya  Benediction Excel Energy yo mu Rwanda ikaba izaryibira.

Abakinnyi bo muri RDC ubwo bari bageze mu Rwanda