Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Amagaju FC  ntikwiye kumvikana nk’ikipe y’akarere ka Nyamagabe-Uwamahoro

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jan 5, 2019

Uwamahoro Bonaventure, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe arahamya ko ikipe y’Amagaju idakwiye kumvikana nk’ikipe y’akarere  ahubwo abanyamuryango na komite yayo bakwiye gushaka ingamba zihamye zo kuyibeshaho.

Ibi arabivuga mu gihe iyi kipe yugarijwe n’ ikibazo cy’amikoro adahagije  gishobora gutuma inasubira mu kiciro cya kabiri nyuma y’imyaka irenga irindwi, igerageza kwitwara neza.

Iyi kipe  yagenerwaga inkunga n’Akarere ka Nyamagabe mu ngengo   y’imari y’akarere mu mwaka ushize yaraganyijwe  iva  kuri miliyoni 78 igera kuri miliyoni 25.

Uwamahoro ati: ”Ntabwo bashingira ku ngengo y’imari y’akarere gusa, ikwiye guhabwa inkunga n’akarere ariko tugashishikariza abafana bayo hirya no hino kwitabira kuyifasha kugira ngo irusheho gutera imbere. Amateka dusangiye n’Amagaju FC  turayazi kandi turayazirikana uko amikoro azagenda aboneka tuzabafasha ariko nabo bahumure amaso, begeranye abakunzi bayo mu gihugu no hanze, bashakishe hirya no hino aho bazakenera ko akarere kabafasha mu buryo bwo kubegera tuzabafasha”.

Yakomeje agira ati: “Akarere tuyigenera ingengo y’imari uko amikoro aboneka nubwo uyu mwaka yagabanyutse tuzakora uko dushoboye mu mwaka utaha w’ingengo y’imari  wa 2019/2020 ntarusheho kugabanyuka ariko ikigamije ni uko itekereza hirya no hino binyuze mu buyobozi bwayo. Ubuyobozi bw’Amagaju bugomba gutandukana n’ubuyobozi bw’akarere cyangwa ubuyobozi bw’inzego za leta izo ari zo zose. Ikipe ifite ubuzima gatozi bwayo  igakora nkundi muryango wose utegamiye kuri leta utanarebererwa n’ubundi buyobozi”.

Ku rundi ruhande tariki  28 Ukuboza 2018 nibwo Nshimyumuremyi Paul wari Perezida w’Amagaju FC  yeguye ku mwanya we nyuma yo kudakorana neza n’akarere ka Nyamagabe ariko muterankunga mukuru nkuko bikubiye mu ibaruwa isezera.

Baziruwiha Barthazar, umunyamambanga w’Amagaju FC  avuga ko bazemeza ubwegure bw’uyu muyobozi mu nama y’inteko rusange izaba tariki 12 Mutarama, gusa akanemeza  ko mu gihe iyi mikoranire itaba myiza iyi kipe yamanuka.

Ati: ”We yumva ko ikipe ntaho ihuriye n’akarere ko ifite ubuzima gatozi, ku buryo n’iyo nkunga itagumaho, ariko twe ku masezerano dufitanye , hari ibyo akarere katwemereye kazakora, natwe tukagira ibyo twemeye. Nkibyo kubahiriza gutanga inkunga nibyo tutumvikana nabo, ntibatubwira impamvu bitinda, twagerageza kubabaza, bakatubwira ngo dutegereze”.

Arakomeza  agira ati: “Tugize imikoranire myiza , bakubahiriza amasezerano iriya kipe twarwana no kuyifasha ariko batayubahirije, twarwana tukabaho. Kandi natwe turacyashakisha”.

Kugeza ubu akarere kamaze gutanga ½  cy’amafaranga kari kemeye nkuko umunyamabanga wayo abivuga ubwo ni miliyoni 12.

Ikipe y’Amagaju FC   kuri wa 06 Mutarama 2019  izakina na  Bugesera FC  mu mukino  w’umunsi wa 13. Kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 5.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba ko Amagaju FC yishakira imibereho aho guhanga amaso akarere gusa