Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Amafoto y’ibyogajuru azafasha kumenya imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 27-03-2019 saa 10:51:38
Mukamana Esperance, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka (Foto Mugisha B)

Sosiyete z’Abanyamerika ishinzwe gufata amashusho hifashishijwe ibyogajuru (ESRI Rwanda na Digital Globe) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije bahurije mu nama inzego za Leta zikenera amashusho afatwa n’ibyogajuru ku mikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, amazi, amashyamba, abaturage  ndetse n’ibiza bishobora kuba.

Nk’uko bisobanurwa na Gatera Jean Pierre, Umuyobozi wa ESRI  Rwanda, avuga ko iyi sosiyete yifashishwa mu kubona amashusho y’ibikorerwa ku butaka afasha  kumenya aho ibintu binyuranye biherereye ku butaka no munsi yabwo binyuze mu gufata amafoto y’Isi.

Avuga ko inama yahuje ibigo binyuranye igamije gushyira hamwe ibyo bigo bikenera amashusho y’ibyogajuru mu mikorere yabyo hagamijwe imikoranire n’izo sosiyete kuko bigoye kubona amashusho y’imiterere y’ubutaka hakoreshejwe uburyo busanzwe.

Umuyobozi wa ESRI Rwanda akomeza avuga ko iyi nama isobanurirwamo uko amashusho y’ibyogajuru  afatwa, agatanga amakuru akenerwa n’inzego zinyuranye zirimo izishinzwe ibidukikije, amazi, ubutaka, amashyamba n’ibiri munsi y’ubutaka mu rwego rwo gukorera hamwe nk’ibigo bya Leta bikeneye ayo mashusho.

Gatera ati “Dukoresha ibyogajuru mu gufotora ubutaka buhingwaho, ubwubakwaho, ahari amashyamba, ahari ibishanga, ahari amabuye y’agaciro, ahari amazi y’imigezi n’inzuzi n’ibindi. Bizatuma ibyo bigo bimenya imiterere y’igihugu cyacu n’ibiherereye ku butaka bwacu.”

Avuga ko aya mafoto abasha kugaragaza ingano y’ubutaka buhingwa, ingano y’ubuteyeho amashyamba, ingano y’ibishanga biri mu gihugu, ahari isuri, ahabaye inkangu, ahabaye ibiza n’ibindi.

Gatera avuga kandi ko gukoresha amashusho afatwa n’ibyogajuru bitanga amakuru yuzuye kandi yizewe kurusha amakuru atangwa mu gihe hapimishijwe uburyo busanzwe.

Iyi sosiyete y’Abanyamerika ikorera mu Rwanda yatangije gukorana n’Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare mu bijyanye n’abaturage, abakora imirimo y’ubuhinzi n’ibindi.

Mukamana Esperance, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka, avuga ko na mbere amakarita yakorwaga  mu buryo bukoresheje amashusho y’ibyogajuru mu rwego rwo kumenya ubutaka buhari n’icyo bukoreshwa n’ibiherereye ku butaka no munsi yabwo, ariko ngo buri gihe haba hakeneye kumenyekana impinduka, niba hari ikiyongereyeho cyangwa icyagabanyutseho.

Ati “Ayo makuru n’ayo makarita afatwa n’ibyogajuru azadufasha kumenya neza ibiri ku butaka n’ingano yabyo, bikaba bigiye kujya bishakirwa mu Kigo gishinzwe ubutaka.”

Avuga ko abashinzwe amazi bazajya bamenya ingano yayo n’aho aherereye  bagendeye ku makarita cyangwa  amafoto yafashwe n’ibyogajuru, amafoto y’ubutaka buhingwa nayo ni ho azajya abarizwa,  amafoto y’amashyamba n’ibishanga na byo bizajya bibarizwa muri iki kigo kuko kizaba gifite amakuru yose yafashwe mu buryo bw’ibyogajuru.

Mukamana avuga ko amafoto y’ibyogajuru kandi azagaragaza imihanda imaze kubakwa, ingano yayo n’aho iherereye.

Avuga ko kuri ubu harimo kuvugururwa ibishushanyombonera bikazarangira umwaka utaha wa 2020, ariko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kizarangirana na Werurwe uyu mwaka wa 2019, ni mu gihe ibishushanyombonera by’Imijyi ya kabiri yunganira Kigali bizagenda biboneka buhoro buhoro ariko ngo bizageza muri Werurwe 2020 byose bimaze kuboneka.

Habimana Alexis, ni umukozi ushinzwe guhuza amakuru ajyanye n’ibidukikije mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA), umwe mu bari bitabiriye iyi nama, avuga ko amakuru yose ajyanye n’ibidukikije, yaba ayerekana ibiri ku butaka ndetse n’ibyo mu kirere no munsi y’ubutaka amakuru yabyo akenewe.

Avuga ko amashyamba, ibishanga n’ibice birinzwe byose bikenera amafoto afatwa n’ibyogajuru kugira ngo bibashe gucungwa neza.

Avuga ko amakarita yari yarakozwe ahari ariko ngo bahora bakeneye kumenya impinduka zabonetse, kandi ngo izo mpinduka nta kindi kizigaragaza uretse amafoto yafashwe n’ibyogajuru.

Avuga ko amakuru atangwa n’amafoto y’ibyogajuru afitiye akamaro ikigo cya REMA kuko bibafasha kumenya ibyahindutse mu bijyanye n’ibidukikije.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.