25°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Amafoto: Imiterere ya robots zigiye gufasha u Rwanda kuvura COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-05-2020 saa 17:17:10

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwakiriye ku mugaragaro robots eshanu zigiye kwifashishwa mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko mu gupima umuriro no gukurikirana abarwayeKoronavirusi no kubika amakuru yabo.

Izo robo zahawe amazina y’Ikinyarwanda, Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo n’Urumuri, zitezweho kugira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwanduzanya hagati y’abarwayi ba COVID-19 n’abaganga babitaho umunsi ku wundi.

Zifite ubushobozi bwo gupima abantu bari hagati ya 50 na 150 mu munota umwe, ubwo kugeza amafunguro n’imiti mu byumba by’abarwayi, no gufata amakuru zigahita ziyamenyesha abaganga bari ku kazi ku bintu byose bidasanzwe zitahuye mu byumba by’abarwayi n’ibindi.

Izo robo zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, bose bashimangiye agaciro k’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byiyongereye ku bundi buryo bw’ikoranabuhanga u Rwanda rusanzwe rwifashisha mu buvuzi.

Bazishyikirijwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ku buatanye n’ubuyobozi bwa UNDP mu Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel ati: “Izi robots zizihutisha imitangire ya serivisi zinarinde abakozi bo mu nzego z’ubuzima kuba bakwandura COVID-19. Iyi ni indi ntambwe itewe mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi bw’u Rwanda .”

Dr. Nsanzimana na we ati: “Nta kintu kiza kibaho kiruta gushora mu buzima buzira umuze, izi robo zizagabanya ibyago byo kwandura ku baganga ndetse zinoroshye inzira yo kwimura inyandiko z’abarwayi zari mu mpampuro zibikwe mu ikoranabuhanga. ”

Abaganga bo ku kigo kivurirwamo abarwayi ba COVID-19 cya Kinyinya bishimiye kwakira ikoranabuhanga ribabuhira mu ngata

Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (inyuma ya robots hagati) bagaragaje uburyo izi robo ari iz’agaciro gakomeye muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19

Iyi ni yo yahawe izina rya Ngabo

Rwobo yiswe Mwiza

Robo yiswe Akazuba

Robo yiswe Ikizere

Robo yiswe Urumuri

Minisitiri Ingabire Paola mu ikanzu itukura, akurikiwe na Minisitiri Dr. Ngamije, Umuyobozi wa RBC Nsanzimana Sabin n’uwari ahagarariye UNDP-Rwanda mu muhango wo kwakira ku mugaragaro robots zigiye kwid=fashishwa mu buvuzi

Habanje no kurebwa ubushobozi bwazo

Umuyobozi wa RBC Dr Nsanzimana Sabin

 

 

 

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Amafoto: Imiterere ya robots zigiye gufasha u Rwanda kuvura COVID-19”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.