Amafaranga ya Leta hafi miliyari 8 yacunzwe nabi 2016/2017

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya May 1, 2018

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko  ko  mu igenzura  urwego ayobora rwakoze mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017,  basanze ibigo bya Leta 13 bisanzwe bikoresha 60% by’ingengo y’imari byaragaragayemo imicungire idahwitse y’umutungo w’igihugu. Byagaragaye ko amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari umunani yacunzwe nabi.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko (Foto James R.)

 

Biraro Obadiah, yabivuze ejo hashize ku wa Mbere tariki 30 Mata 2018 ubwo we hamwe n’itsinda ayoboye bo mu bugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta, bari bitabye Inteko, mu rwego rwo kugeza ku basenateri n’abadepite raporo y’ubugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta  y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa  30 Kamena 2017.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko ibigo 13 bikoresha 60% by’ingengo y’imari ya Leta byaragaragaje imicungire mibi  y’umutungo. Yasobanuye ko basanze hari amafaranga y’u Rwanda 391 193 153 yanyerejwe mu buryo bw’uburiganya, amafaranga 3 286 227 450 yasohotse nta nyandiko ziyasobanura; amafaranga 1  711 072 606 yasohotse inyandiko zidahagije, mu gihe 2 364 412 095 yasesaguwe,   Yakomeje avuga ko hari n’amafaranga asaga 244 574 402 yasohotse nta burenganzira, muri rusange  yose hamwe agera kuri 7 997 479 706.

Asobanurira abagize Inteko bimwe mu bigo n’amakosa bakoze arebana n’imicungire, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hari amakosa atandukanye bagiye basanga mu bigo bya Leta ndetse amwe ayihombya.

Ati “Nk’urugero mu Kigo k’Imisoro n’Amahoro, hari amafaranga agera kuri miliyari eshatu n’igice yagombaga gutangwa n’abasora batanga umusoro ku nyungu  binyuze muri EBM  nyamara akaba  ataratanzwe.”     Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), Biraro yavuze ko basanzemo amakosa atandukanye arimo nk’inganda zimaze imyaka itatu zidakora ndetse n’izakoze igihe gito zigahita zihagarara nk’urwa Gishoma, amatara yo ku muhanda acanwa ariko adafite uwishyura uwo muriro, hakaba hamaze gukoreshwa umuriro wa miliyari imwe na miliyoni 900. Basanzemo kandi umuriro ungana na 21% utagera ku bafatabuguzi aho ugomba gucuruzwa.

Ku bireba Ikigo  gishinzwe amazi, Isuku n’isukura (WASAC),  Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko basanze 59%   by’amazi acuruzwa ari yo gusa  afitiwe inyemezabwishyu, inganda z’amazi zikora ku kigero kiri hasi y’icyari giteganyijwe, n’ibindi.

Naho ku bireba ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda   (REB),  hagaragajwe ikoreshwa ry’integanyanyigisho nshya (Competence Based Curriculum) yatangijwe mu myaka itatu ishize ariko nta bitabo bijyanye nayo bihari ku buryo hari  abanyeshuri bashobora kuzarangiza ikiciro runaka barimo batayikoresheje, akomoza no kuri za  laboratwari zubatswe hirya no hino zigatwara za miliyari, ariko nta bikoresho birimo, bikaba byaratumye hari abanyeshuri barangiza amasomo y’ubumenyi batazikoresheje.

Muri Kaminuza y’u Rwanda hagaragajwe ikibazo cy’amafaranga angana na miliyari eshanu ifitiwe nk’imyenda ariko nta nyandiko zibigaragaza, ibibazo byagaragaye mu ihuzwa rya za kaminuza na bimwe mu bikorwaremezo bidakoreshwa, n’ibindi.

Nyuma yo kubagaragariza iyo raporo, Abagize Inteko Ishinga Amategeko basanga aho bigeze hakwiye kugira igikorwa gifatika, cyane ko abagaragaraho gucunga nabi umutungo wa Leta ari abantu bamwe bahora bagaruka muri raporo ya buri mwaka.

Depite Safari Begumisa Theoneste anenga uburyo n’iyo bajyanywe mu nkiko, bamwe muri bo bahita barekurwa, cyangwa bagahabwa ibihano bito bijenjetse.  Naho   Hon. Mporanyi Theobald na Depite John Ruku Rwabyoma basabye ko abacunga nabi umutungo wa Leta bahora bagaruka muri raporo  y’Umugenzuzi  Mukuru w’Imari ya Leta,  bakwiye guhanwa mu bundi buryo bwihariye.