Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Amafaranga ya ‘buruse’yongerewe aba 35000- Dr Mutimura

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 17-02-2018 saa 06:57:32
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ejo hashize

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yabwiye Abadepite ko amafaranga agenewe gutunga abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ‘Living Allowance’ agiye kongerwa akava ku bihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda akaba ibihumbi 35.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ejo hashize

Dr Mutimura yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018, mu nama yagiranye n’itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko,   yari iyobowe na depite Mukazibera Agnes.

Abadepite bavuga ko kuzamura ayo mafaranga ngo bigamije kubungabunga imibereho y’umunyeshuri, aho ayo yahabwaga atatumaga yiga neza kandi atuje.

Ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo  abagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko,  babonye mu ngendo bagiriye hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gusura za kaminuza  n’ayandi mashuri makuru,  Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ayo mafaranga agenewe abanyeshuri azatangwa guhera mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, izatangira muri Nyakanga 2018, kuko ngo ingengo y’imari y’uyu mwaka yamaze gutegurwa.

Ku bijyanye na bimwe mu bibazo Abadepite muri komisiyo babonye birimo kuba kaminuza zimwe zitaremeza igenamigambi y’igihe gito, kuba HEC yemerera zimwe muri kaminuza gutangira zidafite ibyangombwa basabwe, kuko ibyo ari bimwe mu bibangamira ireme ry’uburezi, Minisitiri w’Uburezi, avuga ko aribyo koko hari hamwe usanga  ibibazo nk’ibyo  we yemera ko habayemo uburangare. Yagarutse no ku ngero za zimwe muri kaminuza yasuye agasanga Laboratwari imaze ibyumweru 2 ikinze.

Naho abatangira batujuje ibisabwa n’Inama y’Igihugu y’amashuri makuru HEC, Umuyobozi wayo Dr.Muvunyi Emmanuel yabwiye Abadepite ati “Nk’ubu mu bugenzuzi twakoze muri za kaminuza 27 n’ayandi mashuri makuru, twasanze 16 arizo zujuje ibisabwa, icyakora tubasaba gushyiramo imbaraga,  muri zo 6 zirafungwa  kuko zari zifite ibibazo muri porogaramu zabo.

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.