Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Amadini n’amatorero yagaragaje iteganyabikorwa mu isanamitima n’ubwiyunge

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 22-05-2018 saa 11:56:49
Bamwe mu banyamadini n'amatorero

Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje abanyamadini n’amatorero barenga 70 bo mu karere ka Nyanza wasojwe buri dini ndetse n’itorero rigaragaje iteganyabikorwa mu bumwe n’ubwiyunge cyane ko byagaragaraga ko imbaraga bashyiraga muri izi gahunda atari nyinshi cyane ugereranyije n’ibyo bakwiye kuba bakora.

Bamwe mu banyamadini n’amatorero

Uyu mwiherero wateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyanza n’Ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero mu Karere, Umuryango wa Alert international n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Insanganyamatsiko yari “Uruhare rw’amadini n’amatorero mu rugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge”.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabasabye ko uwo mwiherero waba  intambwe idasubira inyuma ku bumwe n’ubwiyunge muri Nyanza.

Intego nyamukuru yari ukugaragaza uruhare rw’amadini mu bumwe n’ubwiyunge, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’icyo abavugira Imana bakora kugira ngo imanza z’imitungo zaciwe n’Inkiko Gacaca zirangizwe mu bwumvikane.

Sheikh Kabiriti Assouman uhagarariye idini ya Islam muri Nyanza aganira n’itangazamakuru yavuze ko mbere y’uyu mwiherero basaga nk’aho bomora ibikomere babica hejuru kandi abantu bose yaba abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abiciwe babisanzuraho  ariko bo ugasanga hari ibyo badaha umwanya munini cyane.

Yagize ati: “Twebwe usanga batwisanzuraho. Gusa, nta bwo twashyiragamo imbaraga ariko ubu tugiye kuganira na buri ruhande tumenye ibikomere bafite ndetse tumenye n’uko twafasha mu kubyomora kuko umuganga ntiyavura indwara atazi. Ndabizeza ko hari ibigiye guhinduka”.

Yakomeje ahamya ko bagiye gufasha akarere igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kikazamuka ku buryo muri 2020 na ko kazaba gahagaze neza.

Ibi kandi Sheikh abyemeranywaho n’abapadiri ndetse n’abapasiteri bari bitabiriye uyu mwiherero kuko bavuga ko hari ibyo batakoraga cyangwa se bakabikora ku rugero rwo hasi nyamara urebye imbaraga Leta ishyira muri izi gahunda ngo baba bakwiye gukora cyane.

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Honorable Bamporiki Edouard yabasangije ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda avuga ko ubutumwa bwose wavuga wirengagije amateka y’u Rwanda butafata keretse utari kububwira Abanyarwanda.

Yababwiye ko bakwiye guhindura uburyo bwo kubwiriza bagashingira ku muco Nyarwanda ari na byo Guverineri Mureshyankwano yagarutseho  mu kiganiro ke kitwaga gusasa inzobe aho abanyamadini n’amatorero basabwe kuvugisha ukuri atari uko muri Bibiliya gusa ahubwo bakavuga ukuri ko mu mateka y’u Rwanda bakanafasha mu kubanisha Abanyarwanda.

 

 

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.