Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Amadini n’amatorero hari ibyo yakemura mu muryango-Dr Ngirente

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 4, 2017

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko amadini n’amatorero aramutse akoresheje neza ikizere afitiwe n’abayoboke bayo yakemura byinshi mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard (Foto James R)

Ubwo yifatanyaga n’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Kibungo, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Katederali yitiriwe Mutagatifu Andereya ya Kibungo, Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yagarutse ku ruhare amadini n’amatorero akwiye kugira mu kumvikanisha gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Amadini n’amatorero akoresheje neza ikizere afitiwe, yarwanya ku buryo bugaragara bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane mu ngo, ibibazo by’abana bava mu mashuri, isuku nke mu miryango no ku mibiri yacu, ibiyobyabwenge, gutanga ubwisungane mu kwivuza  n’ibindi byinshi.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yashimiye ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kibungo bwishatsemo ubushobozi bukiyubakira iyi Katederali ijyanye n’igihe, yuzuye itwaye amafaranga 436 519 347.

Ni Katedrali yubatswe ku buryo bugezweho, ifite ubushobozi bwo gusengerwamo n’abantu nibura ibihumbi 2 bicaye neza. Yari imaze imyaka 3 yubukwa. Yubatswe ku buryo ifite igisenge gihanitse, giha urumuri n’umwuka uhagije abarimo imbere, ikagira n’umunara muremure wa metero 20 ujya mu kirere.

Abakirisitu Gatulika basengera kuri iyi Katederali babwiye Imvaho Nshya  ko bishimiye  ko  babonye Kiliziya ibabereye, bitandukanye n’iyo bahoze basengeramo yari nto cyane, kandi isakajwe amabati ya fibro-sima agira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.

Mukabarisare Melinda yagize ati “Mbere aho twasengeraga hari hasebeje, yari ishaje cyane, ariko ubu turishimye, twatanze ingufu zikomeye kugira ngo tuyigereho, none turayitashye. Njye by’umwihariko umusanzu wanjye natanzeho ni ibihumbi 20, kandi nayatanze nishimye.”

Ubuyobozi bwa Diyosezi   Gatulika  ya Kibungo, buvuga ko kubaka iyi Katederali ijyanye n’igihe umusanzu w’abakirisitu ugera ku mafaranga  y’u Rwanda miliyoni zisaga 186, uw’abafatanyabikorwa ukaba ungana na miliyoni zisaga 256, n’imiganda y’abaturage  ifite agaciro ka miliyoni zisaga 16.

Musenyeri Antoine Kambanda, Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Kibungo, yagize ati “Twayubatse mu mvune n’icyuya none tuyitashye mu byishimo bikomeye. Turashimira buri wese ku nkunga, turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Diyosezi Gatulika ya Kibungo yashinzwe mu 1968. Ubwo yahabwaga inshingano zo kuyiyobora, Musenyeri Antoine Kambanda, yashyize imbaraga mu kuyivugurura mu mikorere n’imyubakire, maze ku wa 30 Ugushyingo 2014 atangiza imirimo yo kubaka inyubako igezweho yatashywe ku wa 2 Ukuboza 2017.

Kugeza ubu, Diyosezi ya Kibungo igizwe na Paruwasi 18, abakirisito bagera ku 365 358 n’ingo z’abihayimana 27.

MANISHIMWE NOËL