Ama-G The Black yasabye anakwa Uwase bemeranyije kubana

Yanditswe na admin

Ku ya 28-12-2017 saa 14:04:51
Umuraperi Ama-G The Black na Uwase bemeranyije kubana

Ama-G The Black ubusanzwe witwa Hakizimana Amani ku ya 24 Ukuboza 2017 yasabye anakwa Uwase Liliane bemeranyije kubana akaramata nk’umugore n’umugabo ibi birori bikaba byarabereye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Mike Karangwa ni we wari ugaragiye Ama-G The Black naho  Aline Gahongayire we  yari agaragiye Uwase Liliane  washakanye na Ama-G The Black.

Ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko byabo byari byarabereye mu Murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017.

Abahanzi batandukanye barimo Young Grace, Social Mula, Danny Nanone na Eric Senderi bari mu bari bagiye kumushyigikira.

Uzwi nka Samusure ni we wayoboye ibirori byabo byo gusaba no gukwa.

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.