Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

AMA-G The Black yagize icyo abwira abajya biheba

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 02-05-2018 saa 05:57:42

Hakazimana Amani uzwi  nka AMA-G The Black uzwi mu njyana ya Rap yatangarije Imvaho Nshya ko arimo kwitegura gusohora indirimbo yitwa “Irakureba” ibwira abantu bagira ibibazo bagahangayika ko Imana ibareba.

Avuga ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bubwira abantu ko badakwiye kwiheba nubwo baba babayeho nabi.

Umuraperi AMA-G The Black

Yagize ati “Ni indirimbo ibwira umuntu uba ufite ibibazo kwirinda guhanganyika kuko Imana iba imureba”.

Iyo ndirimbo avuga ko irimo gukorwa n’utunganya indirimbo uzwi  izina rya Izzo.

Uyu muhanzi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yitwa “Umurokore” ngo kandi afite na gahunda yo gusohora amashusho y’iyitwa “Isi ya none” yakoranye na Social Mula.

Ku rundi ruhande kandi AMAG The Black avuga ko  afite umuntu wiyemeje kumufasha mu buhanzi bwe ngo ariko bakomeje kubiganiraho.

AMA-G The Black  asanzwe  azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Akarima k’igikoni”, “Igifu”, “Lipstick”, “Uruhinja” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.