Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Allioni yahuje imbaraga na Bruce Melody

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 23-10-2018 saa 19:09:18
Allioni wasohoye indirimbo nshya

Buzindu Aline uzwi nka Allioni usigaye uberewe umujyanama na Alex Muyoboke yasohoye indirimbo nshya yitwa “Tuza” afatanyije na Bruce Melody.

Aba bahanzi iyi ndirimbo bakoranye bayisohoye mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakorewe muri Monster Records naho amashusho yo yakozwe na Sacha Vybez.

Allioni asohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko yaherukaga gusohora iyitwa “Hahandi”

Muyoboye umubereye umujyanama yatangarije Imvaho Nshya ko hari gahunda ndende bafite irimo iyo gukomeza gusohora indirimbo zitandukanye zirimo izo Allioni azakora wenyine n’izo azakorana n’abandi bahanzi.

Ati “Afite indirimbo nyinshi azajya asohora yaba ari wenyine n’izo azajya akorana n’abandi bahanzi.

Avuga ko kandi muri iyi minsi Allioni agiye kongera gutangira kwitabira ibitaramo.

Biragarara kandi ko Allioni arimo gukora cyane kuko yari amaze igihe nta bihangano asohora.

Izindi ndirimbo asanzwe azwiho harimo iyitwa “Pole pole” yakoranye na Danny Nanone, “Amahirwe”, “Uramfite”, “Impinduka”.

Allioni wasohoye indirimbo nshya

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.