Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Al Shabab yigambye igitero k’iterabwoba cyo muri Kenya

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 17-01-2019 saa 09:26:57
Izi ni imodoka zashyaga zitwitswe n'abagabye igitero ku nyubako bita Dusit i Nairobi muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2019 (Foto Reuters)

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2019, Nairobi yibasiwe n’igitero k’iterabwoba cyagabwe ku nyubako yitwa «DusitD2» yo muri karitsiye Westlands irimo hoteli n’ibiro bikorerwamo imirimo itandukanye.

Al Shabab, umutwe w’iterabwoba w’inyeshyamba zirwanya Leta ya Somalia wigambye ko ari bo bagize uruhare muri icyo gitero kimaze guhitana abantu 15, nk’uko byemejwe na Polisi ya Kenya kuri uyu wa Gatatu.

Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI, itangaza ko igitero cyatangiye guhera saa kenda zuzuye ubwo ibyihebe byahageze bihita bitwika imodoka zari hafi aho, banaturitsa igisasu bagamije cyane cyane kugira ingwate abari muri hoteli iri muri iyo gorofa.

Mu kiganiro yagiranye na RFI kuri terefone igendanwa ku wa Gatatu, Joseph Boinnet umuyobozi wa Polisi muri Nairobi yagize ati «Ibyihebe byabanje kugaba igitero kuri banki yitwa I&M hakurikiraho gutwika imodoka 3 zari muri parikingi ya hoteli Dusit.»

Onchari Oyeyo, umwe mu baturage bari hafi y’aho icyo gitero k’iterabwoba cyabereye i Nairobi mu buhamya bw’ibyo yiboneye yagize ati «Abagizi ba nabi baje bambaye imikandara yuzuyeho ibisasu ubona biteguye kwica. Ako kanya bahise barasa abanyeshuri babiri biga muri kaminuza, umwe akomereka ku kuguru undi ku kuboko. Batazuyaje, abo bagizi ba nabi bateye gerenadi ku modoka zari muri parikingi zihita zishya umuriro ufata hoteli hacumba umwotsi mwishi batangira no kurasa mu kivunge cy’abantu bagendagendaga hafi aho.»

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe gucunga site za Enterineti (internet) z’imitwe y’iterabwoba ngo ni cyo cyabonye bwa mbere ubutumwa bugufi (message) bwa Al Shabab, bwemeza ko ari bo bagabye icyo gitero k’i Nairobi muri Kenya.

Abanyakenya ngo batangajwe cyane n’uburyo ibyo byihebe byatinyutse kugaba igitero ku nyubako bita «DusitD2», kandi ngo iri mu hantu hacungiwe umutekano ku buryo buhambaye.

Ikinyamakuru Jeune Afrique (J.A) mu nkuru cyatangaje ku wa 16 Mutarama cyagize kiti «Icyakora Polisi ya Kenya n’izindi nzego z’igihugu zishinzwe umutekano, zahise zitabara ako kanya zitangira guhangana n’ibyo byihebe. Abapolisi n’abasirikare ba Leta bakoze iyo bwabaga barokora abantu benshi bari bihishe mu biro bakoramo muri iyo nyubako yibasiwe, dore ko igikorwa cyo guhashya abo bagizi ba nabi cyamaze amasaha menshi kugira ngo kirangire.»

Abashinzwe umutekano muri Kenya ubwo bafashaga abaturage guhunga ibyihebe byagabye igitero muri hoteli ya DusitD2 ku wa 15 Mutarama 2019 i Nairobi(Foto AFP)

Ni yo mpamvu umubare w’abaguye muri icyo gitero ushobora kuzarenga abantu 15 batangajwe na polisi mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019.

Si ubwa mbere ibyihebe bigabye igitero k’iterabwoba muri Kenya kandi kigahitana ubuzima bw’abantu benshi.

Ku itariki ya 7 Kanama 1998, Al-Qaïda yagabye igitero kuri Ambasade y’Amerika i Nairobi kica abantu 213, abandi bagera ku 5 000 barakomereka.

Ku wa 21 Nzeri 2013, Al Shabab yigambye igitero gikomeye cyagabwe n’ibyihebe ku nyubako y’ubucuruzi ya Westgate iri i Nairobi hapfa abantu 67.

Polisi n’igisirikare cya Kenya cyahashyije izo nyeshyamba nyuma y’amasaha 82 zamaze zigaruriye ako gace gakomeye k’ubucuruzi.

Ku itariki 2 Mata 2015 nanone, abiyahuzi ba Al Shabab bishe abaturage b’inzirakarengane 148 babasanze muri Kaminuza ya Garissa iherereye mu Burasirazuba bw’igihugu.

Abishwe bari biganjemo abanyeshuri bigaga muri iyo kaminuza.

Abakurikiranira hafi iby’ibitero byibasira Kenya, bemeza ko impamvu Al Shabab yibasira iki gihugu ngo ni uko mu 2011 cyohereje ingabo zacyo kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba wari warirukanye Guverinoma ya Somalia mu murwa mukuru Mogadiscio.

Ubu hashize imyaka 8 yose izo nyeshyamba zihunze zikaba zigaba udutero shuma zivuye aho zigifite ibirindiro bitagifite ubukana nka mbere.

Izi ni imodoka zashyaga zitwitswe n’abagabye igitero ku nyubako bita Dusit i Nairobi muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2019 (Foto Reuters)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.