Akarere ka Rusizi kasabye Abadepite ubuvugizi ku baturage bivuze baturutse kure

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 10-05-2019 saa 09:48:30
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem uha agaciro ikorwa ry'imihanda kugira ngo iterambere ryihute n'abaturage babone ubuvuzi vuba

Akarere ka Rusizi kasabye Abadepite gukorera ubuvugizi abaturage bako bivuza baturuka kure, abandi bakagorwa n’imihanda mibi ituma kugera kwa muganga bibagora.

Nk’uko bisanzwe buri mwaka Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu yakira ubuyobozi bw’Intara zose zigize u Rwanda buri kumwe n’Ubuyobozi bw’Uturere tugize buri Ntara, ku buryo abayobozi bagirana ibiganiro ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari hagaragazwa uko ingengo y’imari yakoreshejwe mu mwaka washize, bakavuga aho bageze ibikorwa byo mu mwaka barimo ndetse bakaganira no ku ngengo y’imari y’umwaka bagiye kujyamo.

Ni muri icyo gikorwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu kiganiro cyatanzwe, ubuyobozi bwagaragaje imbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2019-2020, mu gusoza umuyobozi agaruka ku bibazo by’ingutu Akarere gafite. Meya Kayumba Euphrem yagize ati “Dufite ibibazo kibangamiye abaturage mu buvuzi kandi Akarere nta bushobozi gafite ko kubikemura. Hari ikibazo k’imihanda yangiritse ku buryo imodoka zitwara abarwayi zitabasha kuyinyuramo zijya ku bigo nderabuzima ndetse n’abandi bakora urugendo rurerure bajya ku bitaro.”

Ikibazo kigaragara mu muhanda uhuza Imirenge 3, uwa Gitambi, Gashonga na Nyakarenzo, aho unyura mu bigo nderabuzima bigera kuri 6 birimo icya Islamic mu Murenge wa Bugarama, Ikigo nderabuzima cya Bugarama, mu Murenge wa Nzahaha, Ikigo nderabuzima cya Mashesha mu Murenge wa Gitambi, Ikigo nderabuzima cya Nyakarenzo mu Murenge wa Nyakarenzo, Ikigo Nderabuzima cya Rwinzuki mu Murenge wa Nzahaha n’Ikigo Nderabuzima cya Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo.

Meya Kayumba avuga ko imihanda igera kuri ibyo bigo nderabuzima yangiritse kubera imisozi inyuramo ikangizwa n’ibiza bituruka ku mvura ndetse n’imiterere y’ubutaka bwaho inyerera ku buryo budasanzwe. Uyu muhanda kandi urashaje kuko wubatswe kera ukaba usaba kuwubungabunga bihoraho cyane hatunganywa aho amazi aca na byo bisaba ubushobozi akarere kadafite.

Hagati aho ariko hari ibiganiro ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA babizeza kujya gukora vuba na bwangu ahangiritse cyane kugira ngo umuhanda ube ufunguye ariko ikibazo nyirizina nta bwo cyaba kirangiye.

Uyu muyobozi avuga ko iyi mihanda idakemura ikibazo cyo kwivuza gusa ahubwo ko ifasha n’abaturage mu bijyanye no guhahirana mu kugeza ibicuruzwa ku masoko n’ibindi birimo gukurura abashoramari iyo babona kugera ahantu nta ngorane zihari.

Hari kandi ikibazo k’Ikigo nderabuzima cya Bushenge. Iki kigo kiri kure cyane ku buryo iyo hagize uwo bohereza ku bitaro ni ukujya ku bitaro bya Gihundwe bigatwara amasaha atari make, agera muri 3 kandi imodoka yihuta kugira ngo ihagere. Ubuyobozi busanga Minisiteri y’Ubuzima yongereye ubushobozi muri serivisi zihatangirwa ndetse nazo zikongerwa byafasha abaturage.

Hagarutswe kandi ku mushinga wo kubaka icyanya k’inganda mu Murenge wa Mururu, ahantu hamaze kuboneka ikibanza ariko hakaba habura ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi ndetse n’inyubako bibaye ngombwa kugira ngo bikurure abashoramari usanga bagira uruhare mu iterambere ry’abaturage ndetse n’Akarere muri rusange.

Mukandemezo Anita utuye mu Murenge wa Bweyeye yatangarije Imvaho Nshya ko bibaye byiza Ikigo nderabuzima cya Bweyeye cyabona serivisi nk’izo mu bitaro kuko iyo bibaye ngombwa ko umurwayi yoherezwa mu bitaro bya Gihundwe kandi agomba kwitabwaho vuba, ashobora kugwa mu nzira cyangwa akagerayo uburwayi bwarushijeho gukomera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem uha agaciro ikorwa ry’imihanda kugira ngo iterambere ryihute n’abaturage babone ubuvuzi vuba

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.