Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Akarere ka Nyarugenge katangiye kwitegura Itorero ry’Umudugudu

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Sep 15, 2018

Inzego zinyuranye z’ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge zahuriye mu nama ya Komite mpuzabikorwa igamije gusobanura impinduka mu mitoreze y’itorero ry’umudugudu.

Kayisime Nzaramba Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge n’abandi bayobozi batandukanye bo muri aka karere (Foto Niyirora M)

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba, yavuze ko hari impinduka mu mitoreze mishya hagamijwe gutoza itorero  ryo ku mudugudu.

Ati: “Izi mpinduka zije kunoza imitoreze mu rwego rwo gutanga umusaruro ukenewe ku itorero, mbere byasaga nk’aho bidatanga umusaruro uhagije, ari na yo mpamvu  yo kwimura ingamba itorero rikajyanwa ku mudugudu.”

Meya Kayisime avuga ko itorero ry’umudugudu riramutse rikozwe neza buri muyobozi ku rwego rwose agakora ibyo asabwa, bibazo bihari byabonerwa ibisubizo.

Bimwe mu bibazo Umuyobozi w’Akarere yagarutseho, ni ibijyanye n’umutekano mu miryango, ibibazo by’abana bata ishuri, abana bagwingira n’imibanire mibi y’imiryango, ibyo byose byazakemurwa n’Itorero ryo mu mudugudu.

Ushinzwe itorero mu Karere ka Nyarugenge, Habyarimana Juvenal, yagarutse ku miterere y’Itorero ry’Umudugudu n’inzego zirigize, avuga ko umutwe w’Intore uzaba uri ku rwego rw’akagari, naho umutahira wazo akazaba ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari.

Asobanura ko umutwe w’Intore uzaba ugizwe n’imidugudu yose y’akagari, naho amasibo akazaba agizwe n’ingo ziri hagati ya 15 na 20 zituranye muri uwo mudugudu.

Ati: “Mu sibo hazaba harimo ingamba 6, ingamba ya 1 izaba igizwe n’abana kuva ku myaka 0 kugeza kuri 5, bakazaba bitwa ikizezi, ingamba ya 2 izaba igizwe n’abana kuva ku myaka 6 kugeza kuri 12 bazaba bitwa imbuto, Ingamba ya 3 izaba igizwe n’abana kuva ku myaka 12-18 ari bo bazitwa Indirira, ingamba ya 4 yo izaba igizwe n’abantu bari hagati y’imyaka 19-35 bafite izina ry’indahangarwa, Ingamba ya 5 ni abafite imyaka hagati ya 36-55 bitwa ingobokarugamba naho abafite imyaka 56 kuzamura bazaba bitwa Inararibonye.”

Habyarimana avuga ko Intore zizajya zitozwa hakurikijwe ingamba cyangwa ibyiciro zirimo, bivuze ko hazanakenerwa abatoza.

Yagarutse kuri gahunda yo kurambagiza abatoza mu midugudu hakurikijwe ubumenyi bafite, ubwangamugayo n’ubushobozi babonwamo n’abaturage.

Bamwe mu bari bitabiriye inama ya Komite mpuzabikorwa bagizwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, ab’utugari n’abayobozi b’imidugudu, babwiye Imvaho Nshya ko biteguye gushyira mu bikorwa itorero ry’umudugudu, bakemeza ko rizatanga umusaruro ugaragara kuko ryegereye abaturage.

Bavuga ko rizakemura ikibazo cy’abana bagwingira kuko hazaba hari itsinda rizaba rishinzwe gukurikirana ingamba ya mbere igizwe n’abana kuva ku myaka 0-5, bizagabanya inda zitifuzwa mu bangavu kuko hazaba hari umutoza ushinzwe abana kuva ku myaka 13-18, rizanakemura n’ikibazo cy’abana bata ishuri kuko hazaba hari umutoza ushinzwe abana kuva ku myaka 6-12.