Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
24°C
 

Akarere ka Nyabihu kahagurikiye igwingira mu bana bato

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 15-07-2019 saa 13:13:09
Abajyanama b'ubuzima bagenzura niba mu rugo rw'umubyeyi utwite cyangwa ufite umwana muto niba afite akarima k'igikoni

Ubushakashatsi bwerekanye ko Akarere ka Nyabihu kaza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye, aho kari ku kigero cya 59%.

Kuri ubu, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko bwafashe ingamba zo guhangana n’icyo kibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda, ishaka ko abana b’u Rwanda bose bagira ubuzima bwiza.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal, avuga ko ikibazo k’igwingira cyagaragaye mu Karere ka Nyabihu bagihagurukiye kandi ko uko bizagenda kose bazagihashya burundu kubera ingamba zafashwe.

Simpenzwe agira ati “Ingamba zafashwe zireba abantu bose kuva mu muryango kugera mu muryango mugari (imbaga nyarwanda), tukita kandi tugakurikira cyane imiryango itishoboye ibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe cyane ko iyo harimo umugore utwite aba afite byinshi akeneye kugira ngo agire ubuzima bwiza n’uwo atwite agire ubuzima bwiza.”

Akomeza avuga ko umubyeyi wese utwite ahita atangira kwitabwaho muri gahunda y’ubuzima bw’umwana y’iminsi 1000, aho umwana cyangwa urusoro ruri mu nda, atangira kwitabwaho by’umwihariko.

Simpenzwe avuga ko hari gahunda zashyizweho n’izindi zari zisanzweho ariko noneho hajyaho gahunda y’ubukangurambaga, gukurikirana niba zishyirwa mu bikorwa ndetse no kureba aho ikibazo kigeze gikemuka.

Hari nka gahunda y’ibinini 30 umubyeyi utwite anywa mu gihe kingana n’iminsi 30, aho anywa ikinini kimwe buri munsi kugira ngo atazigera na rimwe agira ikibazo k’ibura ry’amaraso. Ibyo binini bikaba bigizwe n’imyunyu ngugu ya feri. Iyi gahunda yari isanzweho ariko ababyeyi ntibayiteho.

Hafashwe ingamba zo kugira ngo iyi gahunda yitabweho, ababyeyi bage banywa ibyo binini aho abajyanama b’ubuzima bakurikirana niba ibinini umubyeyi yafashe yaratangiye kubinywa kandi bakamenya niba abinywa neza. Ibi binini bikaba bitavanaho gahunda isanzwe y’uko umubyeyi agomba gufata indyo yuzuye kugira ngo uwo atwite na we agire ubuzima bwiza.

Gahunda yo kujya kwa muganga ukimara kumenya ko utwite akaba agomba kwipimisha inshuro 4 mbere y’uko abyara kandi akabyarira kwa muganga. Aha ni ho muganga akurikirana ubuzima bw’umubyeyi niba afite amaraso ahagije ndetse n’umwana uri mu nda niba ameze neza agakomeza kumugira inama zishoboka zireba kandi zifasha ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite.

Mu bukangurambaga bukorwa ni uko umwana uvutse agomba konswa amezi 6 nta kindi kintu umubyeyi amuvangira. Nyuma yaho umwana atangiye gufata imfashabere hari gahunda yo kumuha ifu ya ongera bashyira mu biryo bidashyushye cyane kandi bidakonje. Iyi fu ya Ongera iri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yiswe “Ongera intungamubiri” igamije gukemura ikibazo k’imirire mibi n’igwingira muri rusange by’umwihariko ibura ry’amaraso ku bana.

Iyi gahunda “Ongera intungamubiri” kandi yunganirwa n’akarima k’igikoni bifasha ababyeyi guhangana n’ibibazo by’imirire mibi byugarije abana. Ni gahunda ifasha ababyeyi kugaburira abana babo neza ndetse bakagira ubushake bwo kurya bigatuma bakura neza mu gihagararo no mu mitekerereze.

Hatekerejwe kandi mu gihe habayeho ko umwana agwa mu mirire mibi, kuko hariho gahunda yo guha ifu y’igikoma ababyeyi batishoboye bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, bafite abana bato. Iyo fu ikaba ifasha umwana wagiye mu kibazo k’imirire mibi kuyivamo. Ibi bijyana kandi n’amata nayo baha abana bato bavuka ku babyeyi bakennye bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ikindi ni uko hari amafaranga 7500 Frws ahabwa ababyeyi buri kwezi, batwite cyangwa bafite abana bari munsi y’imyaka 2, kugira ngo abafashe kumwunganira mu mirire y’umwana ikenewe.

Kugira ngo ibyo byose bigerweho neza hari gahunda yo gusinyana imihigo n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo bakurikirane niba gahunda ikorwa neza. Muri buri Mudugudu hakaba hari abanjyanama b’ubuzima bane.

Hari gahunda ya ECD y’amarerero y’abana aba mu Midugudu afasha ababyeyi kumenya ubuzima icyo ari cyo, ubuzima busaba iki no kumenya igikorwa kugira ngo umubyeyi abyare umwana ufite ubuzima bwiza, hibandwa ku byo agomba kurya, ari naho bajyana abana mu gihe bakiri bato bakajya bitabwaho n’ababihuguriwe babigisha ndetse bakagaburirwa mu gihe ababyeyi babo bahugiye mu yindi mirimo.

Hari kandi abandi bantu bashyizweho bakorana n’abajyanama b’ubuzima bakurikirana bagasura izo ngo zifite ababyeyi batwite bagakomeza kugirwa inama hagamijwe ko igwingira mu bana ryagabanuka.

Mu butumwa Simpenzwe aha ababyeyi, arabasaba kugira ikibazo icyabo bakumva ishingano zabo za kibyeyi. Agira ati “Umuryango ushyire hamwe kandi n’umuryango mugari ukomeze ushyigikire umubyeyi uhuye n’ikibazo ndetse n’abana bavuka bakabura ababyeyi. Ababyeyi babe aba mbere mu gukumira imirire mibi aho bagize ikibazo bitabaze Leta ariko uruhare rwa mbere ni urwabo.”

Mukansanga Marie atuye mu murenge wa Kabatwa mu Kagari ka Gihorwe, Umudugudu wa Kaminuza, avuga ko abaturage bose bashishikarijwe kumenya ibisabwa kugira ngo igwingira ricike kandi ko inama nyinshi ziba zidashobora kurangira batavuze ku igwingira. Ati “Mbona bidasanzwe n’umwana muto amaze kumenya ikibazo k’igwingira mu Karere ka Nyabihu ko rigomba gucika.”

Sebarinda Jean Paul atuye mu Murenge wa Bigogwe avuga ko kwa muganga basanze abana be babiri baragize ikibazo k’igwingira avuga ko byatewe n’ibibazo yagize mu muryango. Ati ”Abana bange bagize ikibazo k’igwingira kubera ko nta muntu wari uhari wabitagaho. Nari naratanye n’umugore ansigira abana bakiri bato nange simbone uko mbitaho. Ndashimira Leta yashyizeho gahunda yo gukurikirana abana bose kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”

Akomeza avuga ko yagaruye umugore we kandi ko babanye neza. Kuri ubu akaba yarahawe inka kugira ngo abana bage babona amata yo kunywa, akaba yariyemeje gukomeza gukurikirana ubuzima bw’abana be abitaho uko bikwiye nk’umubyeyi.

Abajyanama b’ubuzima bagenzura niba mu rugo rw’umubyeyi utwite cyangwa ufite umwana muto niba afite akarima k’igikoni

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.