Akarere ka Ngororero kasabye Abadepite ubuvugizi ku bikorwa remezo

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 08-05-2019 saa 17:33:43
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid ukeneye ubuvugizi bw'Abadepite kugira ngo abone ibikorwaremezo bifasha abaturage

Akarere ka Ngororero gafite ikibazo cyo gusana imihanda n’ibiraro byangijwe n’ibiza ku buryo ubuyobozi bwako bwasabye Abadepite kubakorera ubuvugizi amafaranga akaboneka bigasanwa kuko imihanda iri mu bituma iterambere ryihuta, mu gihe kuyisana bisaba amafaranga agera kuri miriyari enye.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buri kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kimwe n’utundi Turere two muri iyo Ntara baherutse mu biganiro bagiranye na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2019-2020.

Muri ibyo biganiro ni bwo Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yagaragaje bimwe mu bibazo by’ingutu bafite, basaba ko bakorerwa ubuvugizi bigakemurwa kugira ngo imibereho myiza y’abaturage ikomeze gutezwa imbere.

Ikibazo cyaje ku isonga ni icy’uko Akarere kadafite ubushobozi bwo kwisanira no kubaka imihanda n’ibiraro byasenywe n’ibiza kandi byari bifitiye akamaro abaturage b’ako karere ndetse n’abandi bahagenda.

Yagize ati «Tubagejejeho imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2019-2020 ariko dufite ibibazo by’ingutu bitarabonerwa umuti twifuza ko mwazadukorera ubuvugizi, hari imihanda yangijwe n’ibiza ndetse n’ibiraro ku buryo bituma imihahirane igorana n’ubwo abaturage bashyizeho akabo bakagerageza gusibura imihanda imwe n’imwe mu miganda.”

Yakomeje agaragaza ko kubura imihanda yari isanzwe ifasha abaturage mu mihahiranire bidindiza iterambere ry’Akarere ndetse n’abandi bifuzaga kuza kuhakorera nabo bacika intege. Yagarutse kandi no ku kibazo k’Ibitaro bya Muhororo bishaje kuko byubatswe mu mwaka wa 1936 ku buryo bitajyanye n’igihe ndetse no kuba Akarere kadafite ibiro by’ako kuko kugeza ubu gakorera mu biro bishaje by’ahahoze ari S/Prefecture.

Ndayambaje agira ati “Amafaranga agera kuri miriyoni 300 dufite nta cyo yamara mu gusana iyo mihanda n’ikiraro cyacitsemo kabiri. Ibitaro bya Muhororo na byo birashaje cyane ku buryo atari ibyo gusana ahubwo hagomba kubakwa inyubako nshya zijyanye n’igihe. Minisiteri y’Ubuzima yari yemeye kubyubaka muri uyu mwaka urimo kurangira ariko n’ubu turacyategereje kuko ikibanza cyo cyamaze kuboneka. Akarere nako gakwiye kubakwa kakajyana n’igihe.”

Kugeza ubu ibimaze gukorwa byari biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2018-2019 bimaze gushyirwa mu bikorwa ku kigereranyo cya 77%. Ingengo y’imari y’uyu mwaka yanganaga na miriyari 19 na miriyoni zisaga 394 naho ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2019/2020 iteganyijwe ni miriyari 18 na miriyoni zisaga 896.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid ukeneye ubuvugizi bw’Abadepite kugira ngo abone ibikorwaremezo bifasha abaturage

 

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.