Akarere ka Gicumbi kazaba kahawe amazi meza 100% mu myaka itanu

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 31, 2018

Ikigo k’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC, gitangaza ko hari umushinga munini bafatanyijemo n’umuterankunga ‘Water for People’ mu Karere ka Gicumbi, uzatuma baha amazi abatuye ako karere 100% mu myaka itanu, mu mishinga itandukanye yo guha amazi abaturage mu gihugu hose.

Muhumuza Gisele, umuyobozi wungirije w’Ikigo WASAC

Umuyobozi wungirije wa WASAC ushinzwe imishinga yo kugeza amazi mu bice by’icyaro, Muhumuza Gisele, avuga ko iyo gahunda yihariye yo guha amazi Akarere ka Gicumbi barimo gushaka n’abandi bafatanyabikorwa bo kuyibafashamo kandi inyigo zose z’aho amazi azaturuka zihari na gahunda y’ishoramari ihari.

Ati “Gicumbi aho igeze kuri 47% kuvuga ngo 100% bimera nk’aho ari inzozi ariko burya ikintu kijyana no kwiyemeza. Icya mbere ni uko uyu munsi hari gahunda y’ishoramari muri Gicumbi yihariye kubera ibibazo byihariye bihari. Iyo gahunda y’ishoramari iri ku myaka itanu, ikaba isaba miliyari zikabakaba 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abo bafatanyabikorwa hari n’abandi turimo turareshya kugira ngo baze, kuko inyigo zose zirahari, gahunda y’ishoramari irahari; ni umushinga ushobora kwakirwa n’inguzanyo. Iki gihe biduha ikizere gikomeye, kuko tuzi n’aho tugomba kujya, tuzi aho tuvana amazi, tuzi n’uburyo bw’ikoranabuhanga tuzakoresha”.

Akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, 2018/2019, bagiye gutangirira ku kubaka imiyoboro y’amazi 8 mu mirenge imwe n’imwe.

Ati “Harimo ibice bya Burindi-Cyumba, Rwangabo-Bwisige, Jamba-Muko, undi muyoboro wa Rutare; ni ukuvuga ngo muri iyo gahunda y’ishoramari dufitemo imiyoboro tugomba kugenda dukora buri mwaka kugira ngo ya myaka itanu irangire dushoboye kubageza ku 100%.

Ibyo nta bwo ari ukuvuga ngo ni ibintu bidashoboka; ni ibintu bishoboka kuko twabonye ko bishoboka, ahubwo uko tuzagenda tubipangira ni cyo kizagaragaza kwa kwiyemeza kwacu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, Nzamurambaho Bonavanture, umwe mu mirenge iri muri gahunda yo kugezwamo amazi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’amazi bo kibakomereye bitewe n’impamvu zihari.

Ati “Mu by’ukuri nubwo mu Rwanda hose hari ikibazo cy’amazi ariko natwe twari dufite ikibazo cy’umwihariko mu tugari tubiri, Akagari kitwa Bwisige n’akandi ka Gihoke. Twari dufite ikibazo kitoroshye, nta mazi ahari ku kandi tuhafite amavuriro kandi akenera amazi meza cyane cyane muri za laboratwari n’ahandi, hanyuma tugira n’ikigo gicumbikira abanyeshuri k’Ishuri ryisumbuye rya Bwisige, urumva nk’ikigo gifite abana biga babamo kuba nta mazi ahari urumva ko ni imbogamizi.

Ariko no muri rusange abaturage na bo bakeneye amazi cyane, ahantu usanga bavoma ni ahantu kure ku buryo usanga ibikorwa by’isuku bigorana kubera amazi adahagije. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ari bwo bizakorwa”.

Akarere ka Gicumbi kimwe n’Uturere twa Nyagatare, Ngororero, Nyabihu, Gisagara n’ibice by’amayaga, mu Ntara y’Amajyepfo, ikigo WASAC kivuga ko dufite ibibazo byihariye ku bijyanye n’amazi ahanini bitewe n’imiterere yatwo bituma ahakurwa amazi yagezwa ku baturage ari hake n’ahahari hagoranye.