Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Akarere ka Gasabo kagaragarije abaturage ibyo kabakorera na bo babaza ibibazo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 29-05-2019 saa 16:07:25
Meya w'Akarere ka Gasabo, Rwamulangwa Stephen, agaragariza abaturage ibyo akarere gakora (Foto Gentil G.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bwagaragarije abaturage bako ibyo gakora, abaturage na bo babaza ibibakorerwa n’impamvu bidashyirwa mu bikorwa.

Meya w’Akarere ka Gasabo, Rwamulangwa Stephen, asobanura ko ‘Public Accountability Day’ ari umunsi ubuyobozi buhura n’abaturage bukabagaragariza ibyo bubakorera ariko n’abo bakavuga ibyo bakorerwa ndetse bikaba n’umwanya wo gutanga ibitekerezo.

Meya Rwamulangwa yagize ati “Ni umwanya wo kubaza ibibazo bikabonerwa ibisubizo kuko iyo tubajijwe ibibazo nka biriya kubisubiza ubwabyo ni inshingano. Iyo tudakemuye ibibazo byabo baratubaza bati impamvu yatumye bidakemuka ni iyihe? Tukisobanura.”

Avuga ko abaturage batuye mu nkengero z’umugi bishimiye uburyo bahawe umuriro n’amazi kandi ngo ibyo byakozwe n’akarere mu ngengo y’imari. Ibikorwa byakozwe mu ngengo y’imari ya 2018/2019, harimo inyubako nshya y’akarere, imihanda, amazi n’amashanyarazi, amashuri n’amazu y’abatishoboye.

Rwamurangwa ati “Muri gahunda yo kurwanya ibibazo bibangamiye abaturage twubatse inzu zigera kuri 317, muri gahunda yo kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye akarere kabubakiye inzu 52, muri gahunda yo gukura abaturage mu manegeka n’ahandi habashyira mu kagaga twabubakiye inzu zirenga 40.”

Mbarushimana Athanase, umuyobozi w’urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco mu karere ka Gasabo, ashima igikorwa cy’akarere kagaragariza abaturage ibyo gakora. Avuga ko iki ari igikorwa kiza umuntu yakwishimira kuko ngo hari ibikorwa biba bikorwa bakabyumva kuri radiyo cyangwa bakabisoma mu binyamakuru, ariko rimwe na rimwe ntibamenye uko byateguwe cyangwa n’uko byakozwe.

Ati “Icyo twishimiye cyane ni uko umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere kacu yatugaragarije ibyo akarere kagezeho n’ibyo gateganya gukora bitaragerwaho neza. Abaturage bari bafite ibibazo turabona bashoboye kubona ubwisanzure bwo kubonana umuyobozi w’akarere, bamubaza ibibazo ndetse abandi babona ibisubizo by’ako kanya.”

Bamenya Martin, umuturage utuye mu mudugudu w’Urugero mu kagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru, yishimiye ko ibibazo babajije umuyobozi w’akarere azabisubiza kuko ngo yabijeje ko azabikemurira mu nteko y’abaturage.

Yagize ati “Nkurikije uko Meya yatubwiye ikibazo twamubajije twizeye ko azagikemura kuko azaza ku wa Kabiri mu nteko y’abaturage.”

Asobanura ko ikibazo bamugejejeho ari icy’uko umuyobozi w’umurenge yabasabye ko bakura abapangayi mu mazu yabo kuko ngo ari ibikorwa biri mu gishanga. Akomeza avuga ko iyo barebye ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali basanga aho hantu batuye atari mu gishanga nkuko ubuyobozi bw’umurenge bwabifashe.

Abaturage bitabiriye umunsi wo kugaragarizwa ibyo akarere kabakorera no kubaza bimwe mu bibazo ubuyobozi butabakemurira, bavuga ko ari mwiza kuko ngo utuma abaturage bisanzura mu kubaza ibibazo bafite, hanyuma n’ubuyobozi bakabasubiza.

Meya w’Akarere ka Gasabo, Rwamulangwa Stephen, agaragariza abaturage ibyo akarere gakora (Foto Gentil G.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.