Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Akamaro k’umusemburo wa “Oestrogѐne” ku bagore n’ingaruka zo kugira muke

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 22-05-2019 saa 18:07:55
Dr. Kabakambira Jean Damascene umuganga ukorera mu Bitaro bya CHUK

Umusemburo wa “Oestrogѐne” ni umwe mu misemburo iboneka mu mubiri w’umuntu, ariko ku bantu b’igitsina gore ukaboneka ari mwinshi. Kutagira igipimo cyawo gikwiye umubiri ukenera bigira ingaruka.

Mu rwego rwo kumenya akamaro k’uyu musemburo n’ingaruka zishobora kubaho igihe igipimo cyawo cya ngombwa umubiri ukenera cyahindutse; ukaba muke cyangwa ukaba mwinshi cyane, Imvaho Nshya yaganiriye na Dr. Kabakambira Jean Damascene, umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), akaba anakuriye Ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri muri biriya bitaro.

Yasobanuye ko umusemburo wa “Oestrogène” ari umwe mu misemburo ibaho, uboneka ari mwinshi ku bantu b’igitsina gore, ugenda wiyongera iyo bakuze bageze mu gihe cy’ubwangavu ari na bwo n’indi misemburo izamuka.

Akamaro k’uyu musemburo

Dr. Kabakambira avuga ko umusemburo wa “Oestrogène” iyo wiyongereye ari bwo ubona umwana w’umukobwa atangira kugaragaza impinduka ku mubiri; mu maso akagaragara nk’umuntu w’igitsina gore, amatako akaba manini, akamera amabere, inyama z’imbere zirimo nyababyeyi zigakura n’imyanya ndangagitsina igakura.

Ikindi ni uko ufasha mu kurera amagufa kugira ngo akomere, ukagira n’uruhare runini mu bijyanye n’imyororokere; uko intanga ngore zikorwa, uko zikura kugeza igihe ziba zabasha kororoka,…

Uyu musemburo iyo wabaye muke cyangwa ukaba mwinshi cyane bigira ingaruka ku mubiri.

Ingaruka ziterwa n’uko wabaye mukeya

Dr. Kabakambira avuga ko igabanuka ry’uyu musemburo rishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo iza karemano (naturelles).

Ati: “Nk’igihe umuntu ageze mu gihe cyo gucura imbyaro (menopause) ku myaka 45, biterwa ariko n’uko umuntu yabayeho, hari igihe biza bitinze wenda iyo yariye neza ariko hari igihe biza kare. Iyo uriya musembura ubaye muke habaho kutabasha kororoka kuko ufasha mu myororokere”.

Indi ngaruka ishobora kubaho ni ukubura imbaraga kw’ amagufa; umuntu akaba yavunika ku buryo bworoshye. Ati: “Ni yo mpamvu abagore bageze mu gihe cyo gucura imbyaro cyangwa abakecuru tubakangurira kwitwararika kuko baba bafite ibyago byinshi byo kuvunika kurusha umuntu ukiri mutoya”.

Ikindi ni uko mu myanya myibarukiro y’umugore habura ububobere.

Igihe wabaye mwinshi cyane

Dr. Kabakambira yavuze ko kwiyongera gukabije k’umusemburo wa “Oestrogène” bidakunze kubaho, agaragaza zimwe mu mpamvu zishobora gutuma bibaho.

Yagize ati: “Imikorere y’imisemburo yose iva mu mutwe, harimo akanyama (Pituitary gland) kameze nk’akamashini kagenda kakabwira intanga ngore ngo kora umusemburo ungana gutya, iyo rero aho hagize ikibazo wenda haje nk’ikibyimba gishobora kuza kibwira ya ntanga ngore ngo kora umusemburo mwinshi cyane, ukaba waba mwinshi. Ni impamvu nk’izo ariko nta bwo zikunze kubaho.”

Yakomeje asobanura ko iyo bibayeho umusemburo ukaba mwinshi hari ingaruka bitera, nko kuva cyane amaraso menshi mu gihe k’imihango ikamara igihe kirekire, hari abagira ibibyimba biba muri nyababyeyi (ariko bitari kanseri).

Bitera n’ikibazo cyo kuvura nabi kw’amaraso. Ibyo rero ngo bishobora gutera ikibazo cy’umutsi wo mu mutwe uziba (Stroke) cyangwa umutsi wo mu bihaha akaba ari wo uziba ugasanga hari igice kitageramo amaraso.

Yakomeje avuga ko imiti yo kuboneza urubyaro imyinshi iba irimo Oestrogène, ibyo na byo bishobora gutuma bamwe bagira ikibazo cy’amaraso atavura neza, ari ko ntibiba ku bantu benshi.

Ati: “… ni imwe mu mpamvu, abari kuri iyo miti bashobora kugira ikibazo cyo kuvura nabi kw’amaraso, ariko nta bwo ari ikibazo kiboneka ku bantu benshi ku buryo cyahangayikisha. Si impamvu yatuma abantu bataboneza urubyaro. Akenshi kiboneka ku bantu n’ubundi baba bafite ibyago byinshi byo kugira ikibazo cy’amaraso avura nabi, bahora bicaye. Bumwe mu buryo bwo kwirinda ni ukugerageza kunyeganyega ntiwicare umwanya munini”.

Ibindi bimenyetso bishobora kugaragara ku muntu ufite ikibazo cy’uriya musemburo wabaye mwinshi cyangwa mukeya, harimo kubabara umutwe, hari abagira iseseme, hari n’abagira ibiro bihindagurika cyane, kubyibuha n’ibindi.

Inama abantu bagirwa

Dr. Kabakambira Jean Damascene, arakangurira abantu kugira umuco wo kujya bipimisha kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze, bityo ugaragaje uburwayi akaba yavurwa hakiri kare.

Ni yo mpamvu n’abafite ibibazo byo kugabanuka cyangwa kwiyongera cyane k’umusemburo wa “Oestrogène” bafashwa bagahabwa imiti.

Bitewe nuko mu bibazo byo kugabanuka k’uriya musemburo harimo no kuvura nabi kw’amaraso, ufite icyo kibazo asabwa kujya agendagenda yirinda kwicara umwanya munini, kugira ngo afashe amaraso gutembera neza mu mubiri.

Indi nama atanga irebana no kunoza imirire. Ati: “Nkuko n’ubundi habaho ibitagenda neza mu mubiri iyo umuntu atarya neza n’imisemburo na yo nta bwo iboneka”.

Yakomeje avuga ku birebana n’uburyo bw’umwimerere bwafasha umuntu bushingiye ku mirire, agira ati: “Hari ibyo abantu bavuga n’ibyo bandika dusoma, gusa bisaba kuba byarakozweho ubushakashatsi bwinshi kugira ngo ubwemeze, ariko hari ibiribwa umuntu yarya birimo soya, ubunyobwa, n’imboga zitandukanye, n’imbuto”.

Umusemburo wa “Oestrogène” abagabo na bo barawugira ariko uba uri ku rugero ruto, iyo ubaye mwinshi usanga bigira impinduka ku mubiri wabo aho bamwe bagira amabere, kubyibuha mu buryo budasanzwe… Umusemburo bagira ari mwinshi ni uwa “Testosterone”.

Dr. Kabakambira Jean Damascene umuganga ukorera mu Bitaro bya CHUK

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

3 Comments on “Akamaro k’umusemburo wa “Oestrogѐne” ku bagore n’ingaruka zo kugira muke”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.