Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Airtel-Tigo igiye gutanga inyungu ya miliyoni 121 ku bakiriya bayo

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Aug 2, 2018

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda Aitel-Tigo, Amit Chawla avuga ko batangije guhunda ku nshuro ya mbere mu Rwanda yo gutanga inyungu ku bakiriya bayo babashije kubitsa no guhererekanya amafaranga bifashishije ikoranabuhanga rya Mobile Cash mu mezi 6 ashize bimaze kwihuza.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel-Tigo, Amit Chawla hagati, ibumoso bwe ni Sharif Banamwana ushinzwe ubucuruzi na Abindebizemu Moses ushinzwe iyamamazabikorwa iburyo (Foto Gentil G.)

Amit avuga ko buri mezi 3 hazajya hatangwa inyungu ku bakiriya ba Aitel-Tigo bagiye bakora igikorwa cyo kubitsa ku makonti yabo. Agira ati: Aitel-Tigo yatangije bwa mbere gahunda yo guha inyungu abakiriya bayo babitsa cyangwa bohererezanyije amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga rya Airtel Money cyangwa Tigo-Cash. Inyungu ku muntu ibarirwa hagati ya 5-8%, akaba yaratanzwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR)”.

Amit atangaza ko ubitsa menshi ariwe uzajya uhabwa inyungu nyinshi dore ko hari n’abari buhabwe inyungu igera ku 100 000.

Banamwana Sharif ushinzwe ibicuruzwa muri Airtel-Tigo ashimangira ko izo miliyoni 121 zatanzwe zizagabanywa abakiriya babo anagaragaza ko abazabona menshi atari uko ari bo bari bafite amafaranga menshi ku makonti yabo ahubwo ari uko bahoranaga amafaranga ku makonti.

Ashishikariza abakiriya babo gukomeza gushyira amafaranga kuri konti zabo za Airtel-Money na Tigo-Cash kuko buri munsi uko umukiriya azajya aba afiteho amafaranga hari inyungu izajya imubarirwa nyuma y’amezi atatu ikishyurwa umukiriya nk’uko itegeko ryatanzwe na BNR ribivuga.

Kugeza ubu kuva aho Aitel na Tigo bimaze kwihuriza hamwe iyo sosiyete imaze kugeza ku bakiriya bose hamwe bagera kuri miliyoni 5.