Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Aho ibintu bigeze uwitwa umuyobozi akwiye kwitonda cyane – Ingabire Immaculée

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 10-07-2019 saa 17:28:07
Ingabire Marie Immaculee (ubanza ibumoso) Umuyobozi wa TIR yasabye abayobozi kuzinukwa ruswa n'akarengane (Foto Nshimiyimana E)

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda: TIR) Ingabire Marie Immaculée, yasabye abayobozi mu Karere ka Gisagara kwirinda ibyaha bya ruswa n’akarengane, kuko abanyarwanda aho bageze bamaze kujijuka, ku buryo batakwihanganira umuyobozi ufite imyitwarire idahwitse.

Ingabire avuga ko abaturage bamaze gusobanukirwa neza uburenganzira bafite ndetse n’ikerekezo kiza cyo kurwanya ruswa n’akarengane, ku buryo magingo aya kwibwira ko warenganya umuturage agaceceka bigoye.

Yabigarutseho mu nama mpuzabikorwa y’akarere ihuriza hamwe abayobozi kuva ku mudugudu kugeza ku Karere, ndetse n’abafatanyabikorwa, aho yabagaragarizaga amakuru umuryango ayoboye wagejejweho n’abaturage ku bijyana na ruswa muri aka Karere.

Abagize inama mpuzabikorwa y’akarere ka Gisagara bakurikiye ibiganiro (Ifoto Nshimiyimana E)

Yagize ati ‟Ibyo mbabwira bishingiye ku makuru tubona duhawe n’abaturage, ndagira ngo mbamenyeshe ko aho ibintu bigeze umuntu witwa umuyobozi ukwiye kwitonda cyane, abanyarwanda barajijutse biteye ubwoba ku rwego mudakeka.

Barajijutse cyane kandi bazi neza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abakunda cyane bikabatera ikizere, ntacyo bagihisha.”

Yakomeje agira ati ‟Muri Gisagara rero hari abantu 3 bashyirwa mu majwi, abantu bitwa abayobozi b’imidugudu babaduhaho amakuru cyane, barabaturegera kandi ntabwo mbabeshya ndetse ndababwira n’ibyo mukora.”

Avuga ko bamwe mu bayobozi b’imidugudu bafasha abacuruza inzoga zitemewe, aho bamenya ko hari gahunda yo kujya gusaka izi nzoga bagatangira guhamagara baburira abazicuruza.

Ati ‟Yigira ku ruhande akaburira uzicuruza ndetse mukoresha imvugo ngo ikirere si kiza, agahita amenya icyo umubwiye bajya gusaka inzoga zikabura, ibyo murabikora kandi mushaka mwabireka.”

Ingabire asaba aba bayobozi kwitandukanya n’iki kintu kuko izi nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. Ati ‟Kandi umunyamategeko wakwicara neza ashobora kubashinja ubwicanyi kandi byabafata, kuko biriya ni ukuroga abantu kandi mubakingira ikibaba.”

Avuga kandi ko hari ikindi kintu kijyanye no guhishirana ngo kiganje mu Ntara y’Amajyepfo, aho abayobozi banga kuvuga abari mu makosa bakoresha izina ry’ubutore mu buryo butari bwo.

 

Ati ‟Mufite ingeso yo guhishirana cyane kandi mufite amagambo mukoresha turayamenya, umwe yavuga ngo ibi bintu si byo, runaka yananiranye mukavuga ngo reka reka nta ntore itanga indi! Ko mu itorero bababwiye ko nta ntore itanga indi ku rugamba, ubwo muri ku rugamba rwa ruswa koko?”

Yagarutse kandi ku bayobozi b’utugari nabo bashyirwa mu majwi n’abaturage, ati ‟Hari ibibazo abaturage babagezaho bikamara igihe kirekire bidakemurwa bikaba bishobora kubyara ruswa, nko mu makimbirane yo mu ngo mu gihe RIB ishaka raporo ku bibazo by’amakimbire ariko bakanga gutanga raporo.

Iki cyo ni ikindi kibazo kuko usibye n’uko umuturage atabonye ubutabera ariko uranayobya inzego z’ubutabera, hari umuntu wari ukuriye abunzi baduhamagaraga buri cyumweru bamutubwira, yari amaze kundambira kuko bamumbwira kenshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, ashima iki kiganiro akavuga ko gifasha abayobozi gufata ingamba. Ati ‟Aho ubuyobozi buri haba n’ibibazo, nk’ubuyobozi tukaba twiyemeje gukomeza guhangana n’ibibazo bihari.”

Rutaburingoga avuga ko iyo umuyobozi adahindutse adindiza abandi, ndetse akagira uruhare mu bibi nk’inzoga z’inkorano ndetse na ruswa akayakira, kandi ngo iyo bimeze gutyo nta terambere rishoboka.

Yagize ati ‟Icyo nsaba ni ukugira ngo niba umuntu ari mu nshingano azihagararemo cyangwa ababarire abaturage areke kubafata bugwate ave muri uwo mwanya.”

Ingabire Marie Immaculee (ubanza ibumoso) Umuyobozi wa TIR yasabye abayobozi kuzinukwa ruswa n’akarengane (Foto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.