Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Aheza h’Igihugu hakomoka ku mwarimu, azakomeza yubahwe – Dr. Ndayambaje

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 15-07-2019 saa 10:46:34
Dr. Ndayambaje Irenee, Umuyobozi Mukuru wa REB

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Dr. Irenée Ndayambaje, yemeza ko agaciro ka mwarimu ari ntagereranywa kuko aheza h’igihugu hakomoka ku mwarimu.

Uyu muyobozi yemeza ko nta kintu na kimwe kizakuraho agaciro ka mwarimu mu mbaga nyarwanda (Societe), ati “N’iyo mwarimu atagira imodoka agendamo ye bwite, n’iyo mwarimu atagira inzu y’igitangaza, n’iyo mwarimu atahembwa umushahara wa mbere mu gihugu, nta kizatuma adakomeza kubahwa kubera akamaro afitiye igihugu n’abagituye”.

Akomeza avuga ko umwuga w’ubwarimu ari wo mwuga uhatse iy’indi myuga yose kuko icyo umuntu akora cyose usanga agikesha mwarimu kandi ko ubumenyi abarimu batanga ari bwo buganisha igihugu ku kerekezo k’ejo hazaza.

Iyi ni impamvu ikomeye ituma Leta y’u Rwanda iha agaciro umwuga w’ubwarimu bikagaragarira mu buryo iharanira ko atera imbere mu bukungu ndetse no mu bwenge. Umwarimu yahawe sitati imugenga yihariye. Iyi ikaba ari intambwe ikomeye kuko iyo sitati usangamo uburyo abarimu bacungwa, bazamurwa mu ntera, uburyo bafatirwa ibyemezo runaka, ku buryo mu gihe barenganye hari inzira bashobora gucamo bakarenganurwa.

Abarimu bakorerwa igenamigambi mu iterambere ryabo haba mu kubongerera ubumenyi binyuze mu mahugurwa no kumenya imibereho yabo muri rusange cyane cyane kumenya ibijyanye n’imishahara aho baherutse kongezwa umushahara, agahimbazamusyi n’ibindi bituma umwarimu uko yigisha arushaho kugira imibereho myiza.

N’ubwo umushahara wa mwarimu ukiri hasi leta y’u Rwanda izirikana mwarimu ishyiraho gahunda zimufasha kuzamura ubushobozi nk’ikigenga k’imari “Umwalimu SACCO” gahunda ya Girinka n’izindi.

Seburikoko Emmanuel yabaye mwarimu imyaka 40 kuri ubu ari mu kiruhuko k’izabukuru, atuye mu Mujyi wa Kigali. Yatangarije Imvaho Nshya ko yakoze umwuga w’ubwarimu awukunze, akishimira ubuzima abayeho agira ati “Nshimishwa n’uko mbona abantu nigishije bafite uruhare mu kuyobora Igihugu kandi bari mu nzego zose. Iyo duhuye numva mfite ishema kandi nabo bakanyubaha, bakanshimira akazi nakoze.”

Akomeza avuga ko abayeho neza kubera ko yagiye yizigamira kandi ko n’ubwo umwarimu adahembwa amafaranga menshi, iyo ayakoresheje neza akajya mu mashyirahamwe cyangwa Koperative bimuteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Ndayambaje, avuga ko agaciro ka mwarimu ari ntanyeganyezwa kandi ko kugira ngo uburezi mu Rwanda bugire ireme, bugomba gushingira ku guha agaciro mwarimu yongererwa ubushobozi mu bukungu no mu bwenge.

Dr. Ndayambaje Irenee, Umuyobozi Mukuru wa REB

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.