Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Aha ni nde uteza ibibazo bagenzi be? Boss yahamagaye sekereteri we amumenyesha ko baza kujyana isafari…..

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-11-2019 saa 08:10:13

Aha ni nde uteza ibibazo bagenzi be? Boss yahamagaye sekereteri we amumenyesha ko baza kujyana isafari mu cyumweru gitaha, sekereteri ahamagara umugabo we amumenyesha ko mu cyumweru gitaha azajya isafari na boss. Umugabo wa sekereteri ahamagara ihabara rye ngo rize bibanire mu rugo muri icyo gihe umugore azaba yagiye isafari, iryo habara rihamagara umunyeshuri ryigishaga rimubwira ko ritazamwigisha mu cyumweru gitaha, ko bazasubukura amasomo nyuma y’icyumweru, umunyeshuri aba ahamagara sekuru (boss) ko nta masomo ahari bityo ko azaza mu rugo (kwa sekuru/boss) kubasura mu cyumweru gitaha, boss ahamagara sekereteri amumenyesha ko uruzinduko rwasubitswe, sekereteri ahamagara umugabo we amubwira ko atakigiye isafari, umugabo ahamagara ihabara rye aribuza kuza kuko umugore atakigiye, ihabara rihamagara umunyeshuri waryo ko amasomo azakomeza nk’ibisanzwe, umunyeshuri ahamagara sekuru (boss) amubwira ko atakije kumusura kuko hazaba hari amasomo, boss ahamagara sekereteri amubwira ko isafari isubukuwe ko bazagenda mu cyumweru gitaha….

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Aha ni nde uteza ibibazo bagenzi be? Boss yahamagaye sekereteri we amumenyesha ko baza kujyana isafari…..”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.