Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

AGRF: Ubuhinzi buratera imbere, burakorwa n’abize- Dr. Ngirente

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Sep 8, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard atangaza ko nta we ushobora guhanga udushya mu buhinzi adafite ikerekezo. Ibi yabigarutseho ku mugoroba mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRF) ibera i Kigali, avuga ko ubu buhinzi butera imbere kuko n’abize babukora.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard, avuga ko ubuhinzi muri Afurika bufite ikerekezo (Foto Primature)

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard asobanura ko Afurika ifite ikerekezo kubera ubuyobozi ifite, akongeraho ko ubuhinzi burimo gutera imbere kuko usanga bukorwa n’abantu bize muri kaminuza.

Ati “Abakora ubuhinzi usangamo abize ibijyanye n’ubukungu, abenjeniyeri ndetse n’abize ubuhinzi muri Israel na bo usanga harimo abikorera mu mwuga w’ubuhinzi.”

Anenga abatesha agaciro umwuga w’ubuhinzi bakavuga ko ubuhinzi bukorwa n’uwananiwe ishuri nkuko yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko rwo muri Afurika rwitabiriye inama ya AGRF.

Titriano Fameskings ukora ubuhinzi muri Nigeria, avuga ko impamvu urubyiruko rutitabira ubuhinzi ari uko rucibwa intege guhera mu mashuri bagakura bazi ko abakora ubuhinzi ari abananiwe kwiga cyangwa babuze ikindi bakora.

Dr Ngirente avuga ko no mu Rwanda mu myaka 15 ishize hari urubyiruko rwari rufite imyumvire imeze ityo, aho umuntu warangizaga kwiga iby’ubuhinzi muri kaminuza atashoboraga gukora ubuhinzi, akavuga ko byatwaye igihe kugira urubyiruko ruhindure imyumvire ku buryo ubu hari urubyiruko rwarangije kwiga rukora ubuhinzi.

Urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 rugize 60% by’abatuye Afurika, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2050 urubyiruko muri Afurika ruzaba ari miliyoni 350. Abakora ubuhinzi mu Rwanda bari ku mpuzandengo y’imyaka 55.