Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

AGASHINGURACUMU Ltd, uruganda ntangarugero mu kwenga inzoga zikomoka ku bitoki

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 04-12-2018 saa 12:07:24
Inzoga zikorerwa mu ruganda AGASHINGURACUMU Ltd

Iyo ugeze aho uruganda rukora inzoga zikomoka ku bitoki rw’Ikigo AGASHINGURACUMU Ltd, utangazwa no kubona abakozi b’inzobere, imashini nini zigezweho zenga ibitoki, ahatunganyirizwa umutobe ari na ho utekerwa, urutariro rw’inzoga n’aho iyungururirwa hose hakeye ndetse n’imashini yica imyanda mu macupa.

Uruganda rw’AGASHINGURACUMU Ltd ruherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muyumbu, mu Kagari k’Akinyambo, mu Mudugudu wa Rugarama.

Ubwo Imvaho Nshya yasuraga urwo ruganda yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru warwo akaba ari na we warushinze Mutabaruka Diogene, ayitangariza ko rwashinzwe mu mwaka wa 2010 hagamijwe gukorera abanywa inzoga zikomoka ku bitoki ikinyobwa cyujuje ubuziranenge.

Yakomeje avuga ko indi ntego ari ukwiteza imbere, bagateza imbere abahinzi b’urutoki n’aho bakorera bavana abantu mu bushomeri kuko uruganda rufite abakozi barenga 400 harimo n’inzobere mu bijyanye n’ubumenyi mu mirire n’ubutabire (Food Sciences and Chemistry).

Abaturage bahabwa ibisigazwa biva mu nzoga bigaburirwa amatungo kandi mu minsi iri imbere baratangira no guhabwa ifumbire.

Ubuyobozi n’abakozi b’uruganda bifatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri gahunda zose za Leta zitandukanye bugatangira mituweli abaturage batishoboye bagenwe n’ubuyobozi.

Intumbero ni ugukomeza kwagura uruganda rugakomeza guhaza isoko ry’u Rwanda ndetse rugasagurira isoko mpuzamahanga.

Inzoga zikorwa n’AGASHINGURACUMU Ltd ni urwagwa rusanzwe, Butunda n’Inkangaza; amazina yazo ni UMUNARA, MUCYURABUHORO n’IZIMANO, zose zikaba zarahawe ikirango cy’ubuziranenge gitangwa n’Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB).

Iyo hari icupa ritogeje neza imashini iraribona ikarimena andi agakomeza kugeza ku mashini ipfundikira inzoga. Kugira ngo babone ibitoki byiza bakurikirana abahinzi b’urutoki mu mirima bakagirwa n’inama ku ifumbire ikwiriye gukoreshwa.

Mutabaruka avuga ko mu guharanira iterambere bakibangamiwe n’abakora inzoga zitujuje ubuziranenge, ikibazo cy’amacupa atumizwa mu mahanga akagera mu Rwanda ahenze kimwe n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwenga.

Yifuza ko Leta y’u Rwanda yakomeza gukangurira abenga inzoga mu buryo bwa magendu kwishyira hamwe bagakora inganda zigezweho kuko bishoboka, ndetse igashishikariza n’abashoramari gushinga inganda zikorera amacupa mu Rwanda.

Mutabaruka arashimira Leta y’u Rwanda yita ku Banyarwanda iharanira ko bagira ibikorwa byujuje ubuziranenge, ikaba idahwema kugenzura no guhugura abakozi, guhemba abikorera banogeje ibyo bakora n’abakora nabi bagahwiturwa.

Akomeza agaragaza ko yanyuzwe n’ibikombe birimo icy’umusoreshwa mwiza n’icyo gukora neza byahawe AGASHINGURACUMU Ltd ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Arashima kandi inkunga Leta yiyemeje guha abashinga inganda kuko bizatuma ibyo bakora bikomeza kuba byiza kandi bikaba byinshi bikabasha no kugezwa mu mahanga byujuje ubuziranenge.

Mutabaruka yizeza Abanyarwanda gukomeza kubaha inzoga nziza zujuje ubuziranenga kandi mu bihe biri imbere akazabakorera na divayi ikomoka ku bitoki.

Abakozi bagenzura imikorere y’imashini itunganya amacupa kugeza iyagejeje aho apfundikirirwa

Ibitoki bikoreshwa bigurirwa mu Rwanda hitawe ku bwiza bwabyo

Amacupa n’amakesi ni bimwe mu bikenerwa mu nganda zikora inzoga bibahenda kuko biva hanze y’u Rwanda

Inzoga zikorerwa mu ruganda AGASHINGURACUMU Ltd

Abakozi mu ruganda baba bambaye imyambaro yabugenewe

Umuyobozi Mukuru w’uruganda AGASHINGURACUMU Ltd, Mutabaruka Diogène

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.